Perezida wa REG BBC, Ntwali Joseph, yabwiye IGIHE ko uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’umwaka umwe kandi byakozwe mu rwego rwo gukomeza umwihariko wayo.
Ati “Uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’umwaka umwe. REG BBC ifite umwihariko wo kuba ifite umu-Guard ukomeye uko byagenda kose. Ikindi ni mwiza mu bwugarizi ntekereza ko azadufasha.”
Ntabwo ari inshuro ya mbere Boissy agiye gukina mu Rwanda kuko mu myaka ishize yanyuze muri Patriots BBC, ariko ntibyakunda.
Kuri ubu, agarutse ari umwe mu bakinnyi bakomeye muri shampiyona ndetse banitezwe kuko mu mwaka ushize yabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona y’u Burundi, ubwo yakinaga mu Urunani BBC.
Jean Jacques Boissy ni izina rizwi cyane muri Basketball Africa League (BAL), aho mu 2023 yageze ku mukino wa nyuma ari kumwe na AS Douanes.
REG BBC izatangira Shampiyona yakira Orion BBC ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025 Saa 19:00 muri Kepler College.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!