00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REG BBC yaguze Jean Jacques Boissy

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 23 January 2025 saa 02:37
Yasuwe :

Umunya-Sénégal Jean Jacques Boissy uheruka kuba umukinnyi mwiza muri Shampiyona y’u Burundi, yongewe muri REG BBC ikomeje kwitegura Shampiyona izatangira mu mpera z’icyumweru.

Perezida wa REG BBC, Ntwali Joseph, yabwiye IGIHE ko uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’umwaka umwe kandi byakozwe mu rwego rwo gukomeza umwihariko wayo.

Ati “Uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’umwaka umwe. REG BBC ifite umwihariko wo kuba ifite umu-Guard ukomeye uko byagenda kose. Ikindi ni mwiza mu bwugarizi ntekereza ko azadufasha.”

Ntabwo ari inshuro ya mbere Boissy agiye gukina mu Rwanda kuko mu myaka ishize yanyuze muri Patriots BBC, ariko ntibyakunda.

Kuri ubu, agarutse ari umwe mu bakinnyi bakomeye muri shampiyona ndetse banitezwe kuko mu mwaka ushize yabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona y’u Burundi, ubwo yakinaga mu Urunani BBC.

Jean Jacques Boissy ni izina rizwi cyane muri Basketball Africa League (BAL), aho mu 2023 yageze ku mukino wa nyuma ari kumwe na AS Douanes.

REG BBC izatangira Shampiyona yakira Orion BBC ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025 Saa 19:00 muri Kepler College.

Jean Jacques Boissy yari kumwe n'Urunani BBC mu mikino ya Road to BAL
Jean Jacques Boissy ni izina rikomeye muri BAL
Jean Jacques Boissy asanzwe akinira Ikipe y'Igihugu ya Sénégal
Jean Jacques Boissy yabaye Umukinnyi Mwiza wa Shampiyona y'u Burundi mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .