00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

J. Cole yavuze ku bihe yagiriye i Kigali muri BAL, abakinnyi ba NBA akunda n’ahazaza he muri Baskteball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ukuboza 2021 saa 12:41
Yasuwe :

Umuraperi Jermaine Lamarr Cole, wakiniye Patriots BBC mu irushanwa rya Basketball Africa League, yavuze ko yifuza kuzakomeza ibyo yatangiye nyuma yo y’uko yagiriye ibihe byiza i Kigali ubwo yari yitabiriye iri rushanwa ryabaye muri Gicurasi 2021.

J. Cole yari umwe mu bakinnyi 13 bari bagize Patriots BBC yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya BAL 2021 ryabereye ku nshuro ya mbere muri Kigali Arena hagati ya tariki ya 16 n’iya 30 Gicurasi.

Ubwo yari yakiriwe na Quentin Richardson (Q-Rich) wari kumwe na Jamal Crawford mu kiganiro NBA HooperVision ubwo habaga umukino LA Lakers yatsinzwemo na Memphis Grizzlies amanota 108-95 ku wa Gatanu, J. Cole yavuze ko yakuze akunda cyane Penny Hardaway.

Ati “Nari umufana ukomeye wa Penny Hardaway. Birumvikana namurebaga nkiri muto, nkaza no gusubira inyuma nkajya kureba amashusho y’uburyo yakinnye buri gihe.”

Cole yakomeje avuga ko Andrew Wiggins ukinira Golden State Warriors akina neza nka Hardaway mu gihe kandi hari n’abandi bakinnyi akunda kureba nka TJ Warren na Steph Curry.

Uyu mugabo nubwo asanzwe ari umuraperi uburyo akunda Basketball ndetse akaba ayikurikira byumvikanisha uburyo ishobora kuba imuri mu maraso.

Yabajijwe uburyo yahisemo gukinira Patriots BBC muri BAL 2021 avuga ko byari ku bwumvikane kandi bugamije inyungu ku mpande zombi.

Ati “Byari inyungu zumvikanweho. [BAL] bungukiye mu kuba nari hariya kandi nanjye nagize ubunararibonye bw’umwuga kandi nta giciro wabibonera ku mpande zombi.”

Q-Rich yamubajije inararibonye yagize, Cole asubiza agira ati “Byari agatangaza”!

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko yishimiye ibihe byiza yagize i Kigali kuko yabiherukaga akiri muri Kaminuza.

Ati “Twari i Kigali mu Rwanda, ahantu heza. Ntabwo twajyaga hanze cyane ariko byari ibihe byiza. Twabaga hamwe muri hoteli, byari byiza kuba mu ikipe, ugendera ku mategeko yayo kandi hari amasaha ugomba kubahiriza. Byari byiza kuko nabiherukaga muri kaminuza, nari mbikumbuye. Nishimira ko nagize iyo nararibonye.”

J. Cole yahishuye ko ateganya gukina n’andi marushanwa kugira ngo azamure urwego rwe n’iraribonye muri Basketball y’ababigize umwuga.

Ati “Ndizera ko atari ryo rya nyuma, ndacyakora, ntabwo navuga ngo narabikoze, ndarekera. Ndashaka kureba uko nshobora kuzamua umukino wanjye. Birumvukana ko ngomba gukora cyane nkagaragaza ko atari imikino. Uwo ari we wese wanyifuza, niteguye kandi nishimiye kuba nabasha kwerekana ibyo nshoboye”.

J. Cole yagararagaye mu mikino itatu yo mu matsinda ya BAL 2021, aho Patriots BBC yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria na GNBC yo muri Madascar mu gihe yatsinzwe uwa US Monastir yo muri Tunisia.

Mu minota 45 n’amasegonda 42 uyu mugabo w’imyaka 36 yamaze mu kibuga, yatsinze amanota atatu, atanga imipira itatu yavuyemo amanota kuri bagenzi be ndetse asama indi itanu yahushijwe n’ikipe bari bahanganye.

J.Cole yakiniye Patriots BBC yo mu Rwanda muri BAL 2021 yabaye muri Gicurasi
Umuraperi Jermaine Lamarr Cole yavuze ko yagiriye ibihe byiza i Kigali ubwo yari yitabiriye BAL 2021
Cole yahishuye ko ashobora gukina irindi rushanwa kuko ashaka kuzamura Basketball ye akinana n'abagize umwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .