00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

J. Cole wakiniye Patriots BBC muri BAL, ari kwitozanya Orlando Magic yo muri NBA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunyamerika, Jermaine Lamarr Cole, wakiniye Patriots BBC mu irushanwa rya Basketball Africa League ryabereye i Kigali muri Gicurasi, yasabiwe n’abafana ba Orlando Magic yo muri NBA gusinyishwa nyuma y’uko yitozanyije na yo muri iki cyumweru.

Muri iyi minsi, J. Cole ntakizwi gusa nk’umuraperi ahubwo nk’umwe mu byamamare bifite impano n’ubushake bwo gukina Basketball.

Uyu mugabo uvuka muri Carolina y’Amajyaruguru, yagarutsweho cyane mu itangazamakuru ubwo yakiniraga Patriots BBC yo mu Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryabereye i Kigali muri Gicurasi.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Cole yagaragaye akorana imyitozo n’ikipe ya Orlando Magic, bitangira kuvugisha bamwe ko impano yagaragaje muri BAL yaba igiye no kumurikwa muri NBA.

Orlando Magic yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ya J.Cole w’imyaka 36, ari gukorana imyitozo n’abakinnyi bayo mu gihe iyi kipe izatangira imyiteguro yemewe y’umwaka utaha w’imikino wa 2021/22 guhera mu cyumweru gitaha.

Bamwe mu bafana bayo, basabye ko asinyishwa, akazakinira Magic mu mwaka utaha w’imikino, agakinana n’abarimo Cole Anthony.

Orlando Magic si yo kipe ya mbere yo muri NBA ihaye ikaze J. Cole mu myitozo yayo. Mu mwaka ushize w’imikino, Cole yagaragaye yitozanya na Detroit Pistons.

Mu minota 45 yakinnye asimbura mu mikino itatu yakiniyemo Patriots BBC muri BAL 2021, J. Cole yatsinze amanota atanu, atanga imipira itatu yavuyemo amanota kuri bagenzi be mu gihe yasamye indi itanu yahushijwe n’abakinnyi bari bahanganye.

Indi nkuru wasoma: Ibintu 10 bitangaje ukwiye kumenya ku muraperi J. Cole

Umuraperi J. Cole yagaragaye yitozanya na Orlando Magic yo muri NBA muri iki cyumweru
Jermaine Cole yasabiwe n'abafana gusinyishwa muri Orlando Magic
J.Cole yakiniye Patriots BBC yo mu Rwanda muri BAL 2021 yabaye muri Gicurasi
Mu mikino itatu, J.Cole yatsinze amanota atanu, atanga imipira itatu yavuyemo amanota kuri bagenzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .