Isume ya Kobe Bryant yagurishijwe asaga miliyoni 31 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Werurwe 2020 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Isume Kobe Bryant yambaye ku bitugu bye ubwo yavugaga ijambo ryo gusezera Basketball nyuma y’umukino we wa nyuma muri NBA, yagurishijwe asaga ibihumbi $33 muri cyamunara yabaye ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2020.

Iyo sume ni yo Kobe Bryant yifashishaga mu kwihanagura icyuya kuri uwo mukino ubwo yakiniraga bwa nyuma ikipe ya Los Angeles Lakers.

Ubwo yari amaze gusezera, asohoka mu kibuga, isume yasigaranywe n’umufana, igurishwa $8365 ( asaga miliyoni 7.8 Frw) mu 2016 mbere y’uko igurishwa muri cyamunara iheruka kubera kuri interineti.

Uwegukanye iyi sume, David Kohler, yayitanzeho ibihumbi $33,077 (ni ukuvuga asaga gato miliyoni 31.2 Frw). Uwayiguze yahawe kandi amatike abiri yakoreshejwe y’umukino Lakers yakinnye tariki ya 13 Mata 2016.

Muri uwo mukino Lakers yatsinzemo Utah Jazz amanota 101-96, Kobe Byrant yatsinzemo amanota 60.

Umuyobozi wa Iconic Auctions, Jeff Woolf yabwiye CNN ko uwaguze isume ya Kobe Bryant ashaka kubika ibintu byinshi bifite aho bihuriye na Los Angeles Lakers.

Ati “Ni umufana wihebeye Lakers. Afite gahunda y’igihe kirekire yo gukora inzu ndangamurage muri California y’amajyepfo.”

Kobe Bryant yapfuye mu mpera za Mutarama 2020 afite imyaka 41, aho yaguye mu mpanuka ya kajugujugu ari kumwe n’umukobwa we, Gianna.

Mu myaka 20 yakinnye muri NBA, muri LA Lakers, Bryant yafashije ikipe ye kwegukana ibikombe bitanu bya Shampiyona.

Yakinnye umukino w’intoranywa za NBA “All-Star” inshuro 18, aba umukinnyi mwiza w’umwaka “MVP” mu 2008 mu gihe kandi yafashije Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwegukana umudali wa zahabu mu mikino Olempike ya 2008 yabereye i Beijing n’iya 2012 yabereye i Londres.

Izindi nkuru wasoma:

Isume Kobe Bryant yari afite ku mukino we wa nyuma muri NBA, yagurishijwe asaga miliyoni 31 Frw muri cyamunara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .