Uyu mukinnyi yaguzwe n’Ikipe y’Ingabo muri Werurwe 2024 nyuma yo kwitwara neza i Burundi aho yari yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka.
Icyakora kubera umubare ntarengwa w’abanyamahanga byarangiye uyu mukinnyi w’imyaka 24 adakoreshejwe na APR BBC ni ubwo yakoraga imyitozo.
Mu gihe urugamba rugeze mu mahina muri Shampiyona y’u Burundi, Dynamo BBC yongeye kwibikaho uyu mukinnyi ngo ayifashe mu Mikino ya Kamarampaka igeze muri ½.
Muri iyi mikino, Dynamo BBC iri gukina na Remesha BBC, ikipe izatsinda ikazahura n’izava hagati ya Urunani na Tigers.
Muri uyu mwaka, abakinnyi benshi bo muri Shampiyona y’u Rwanda bagiye gukina iyi mikino mu Burundi aho barimo Ngabonziza Patrick na Ronald Kolma bakinira Remesha, Mwanawabene Fortunat wagiye muri Tigers BBC na Nijimbere Guibert wasubiye muri Dynamo BBC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!