Uyu mukinnyi yagiriye imvune mu mukino Austin Spurs yatsinze Sioux Falls Skyforce amanota 118-113, mu mpera z’icyumweru gishize. Nyuma yo kunyuzwa mu cyuma, basanze uyu mukinnyi yaragize imvune ikomeye mu ivi bityo agomba kubagwa ndetse n’umwaka we w’imikino warangiye.
Ni igihombo gikomeye kuri iyi kipe, kuko Miller yari amaze iminsi yitwara neza cyane ndetse yari yatoranyijwe mu bazakina umukino w’intoranywa (all star game), uteganyijwe tariki ya 16 Gashyantare 2025.
Ni igihombo gikomeye kandi kuri APR BBC yateganyaga kuzamukoresha muri BAL 2025, mu mikino ya Nile Conference iteganyijwe kuzabera i Kigali tariki ya 17 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025.
Mu gihe gito yanyuze mu Rwanda, Miller yishimiwe na benshi mu bakunzi ba Basketball y’u Rwanda ndetse ahesha n’Ikipe y’Ingabo Igikombe cya Shampiyona.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!