Inzu Kobe Bryant yakuriyemo yagurishijwe hafi miliyoni 800 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Inzu umuryango wa Kobe Bryant wabagamo akiri muto iri muri Leta ya Pennsylvania, yagurishijwe ibihumbi 810$, akabakaba miliyoni 793 Frw.

Kobe Bryant yabaye muri Philadelphia akiri muto, aho yafashije ishuri yigagaho rya Lower Merion gutwara igikombe cyo muri iyo leta mu 1996.

Umuryango we wavuye muri iyi nzu mu 2008 ndetse yatangiye kugarukwaho cyane muri Nzeri uyu mwaka, aho yagurishwaga ibihumbi 899$.

Amakuru avuga ko kugurisha iyi nzu byashyizweho akadomo ku wa 6 Ugushyingo, aho yaguzwe ku bihumbi 810$, agera kuri miliyoni 793 Frw ndetse agaciro kayo kagenwe na David Wyher na TJ Sokso bo muri sosiyete ya Compass.

Iyi nzu yagurishijwe ibihumbi 810$ mu gihe umubare #81 udasanzwe kuri Kobe Bryant watsinze amanota 81 ubwo yakinaga na Toronto Raptors ku wa 22 Mutarama 2006.

Ibyihariye kuri iyi nzu ni uko ifite aho Kobe Bryant yitorezaga mbere y’uko aba umukinnyi ukomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA).

Kobe Bryant n’umukobwa we, Gianna wari ufite imyaka 13, bitabye Imana muri Mutarama uyu mwaka, bazize impanuka ya kajugujugu yahitanye abantu icyenda.

Inkuru bifitanye isano: Amateka y’umunyabigwi Kobe Bryant wahariwe tariki ya 24 Kanama.

Inzu umuryango wa Kobe Bryant wabagamo akiri muto, yagurishijwe miliyoni 793 Frw
Inzu iri mu gace ka Lower Merion irimo bimwe mu bikoresho bya Kobe Bryant
Ubwo Kobe Bryant yigaga muri Lower Merion High School mu 1995

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .