Inkweto Michael Jordan yambaye bwa mbere muri NBA zaciye agahigo ko kugurishwa miliyoni 528 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Inkweto umunyabigwi muri Shampiyona ya NBA, Michael Jordan, yambaye kuva mu 1985, zagurishijwe agera kuri miliyoni 528.57 Frw (ibihumbi $560) muri cyamunara yabereye kuri interineti.

Izi nkweto za Nike Air Jordan 1, zambawe na Michael Jordan mu mwaka we wa mbere muri NBA ubwo yakiniraga Chicago Bulls, byari byitezwe ko zizavamo hagati y’ibihumbi 100$ n’ibihumbi 150$ muri cyamunara ya Sotheby’s yafunzwe ku Cyumweru.

Izaherukaga guhenda cyane ni izizwi nka “Moon Shoe” nazo zakozwe na Nike mu 1972, zagurishijwe ibihumbi 437.5$.

Michael Jordan yambaye inkweto zitangana, aho urw’ibumoso rwari rufite nomero 13 mu gihe urw’iburyo rwari rufite 13.5.

Izi Air Jordan 1 zagurishijwe na Jordan Geller washinzwe inzu ndangamateka y’inkweto “Shoezeum” muri Las Vegas.

Cyamunara yahuriranye no kwizihiza imyaka 35 Michael Jordan akorana na Nike binyuze muri Air Jordan, aho uyu mugabo agarukwaho cyane muri filime mbarankuru “The Last Dance” yerekanwa kuri ESPN.

Michael Jordan yabaye umukinnyi ukomeye muri NBA, aho yakinnye hagati ya 1984 na 2003.

Nyuma yo gusezera gukina mu 2003, nabwo izina rye ryakomeje gukundwa ndetse kuri ubu ni we mukinnyi winjije amafaranga menshi binyuze mu bufatanye na sosiyete runaka, aho yinjije agera kuri miliyari 1.3$ yishyuwe na NIKE nk’uko byatangajwe na Forbes mu minsi ishize.

Michael Jordan w’imyaka 57, akorana na NIKE binyuze mu bwoko bw’inkweto za Jordan kuri ubu zambarwa n’abakinnyi ba NBA barimo LaMarcus Aldridge, Carmelo Anthony, Jimmy Butler, Mike Conley Jr, Blake Griffin, Maya Moore, Chris Paul, Jayson Tatum, Kemba Walker na Zion Williamson.

Kuri ubu, Michael Jordan ni nyiri kipe ya Charlotte Hornets yo muri NBA.

Inkweto za Nike, Michael Jordan yambaye mu mwaka wa mbere akina muri NBA zaciye agahigo ko kugurishwa miliyoni 528 Frw muri cyamunara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .