00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingando z’abana bakina Basketball zasojwe haba amarushanwa ya 3×3

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kanama 2021 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Ingando zari zimaze iminsi 13 zihuje abana 94 bakina Basketball muri Green Hills Academy i Nyarutarama, zasojwe ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Nyakanga 2021, hakinwa irushanwa rya “FERWABA 3 × 3 U-18 Summer Camp” aho buri kipe yari igizwe n’abakinnyi batatu mu kibuga.

Iki gikorwa cyari cyatangiye ku wa 19 Nyakanga 2021, cyari cyateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo ndetse n’Umutoza wungirije w’Ikipe ya Sacramento Kings yo muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), Rico Hines.

Abana 94 barimo abakobwa 44 n’abahungu 50 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ni bo bitabiriye izi ngando, bakaba bari mu byiciro bibiri by’imyaka, abatarengeje imyaka 14 n’abatarengeje imyaka 17.

Mu gukina irushanwa rya “3×3” bashyizwe mu makipe 20, ahari amakipe 10 y’abakobwa (abiri y’abatarengeje imyaka 14 n’amakipe umunani y’abatarengeje imyaka 17) ndetse n’amakipe 10 y’abahungu ( ane y’abatarengeje imyaka 14 n’atandatu y’abatarengeje imyaka 17).

Iri rushanwa ryatangiye amakipe ahura mu mikino y’amatsinda mu byiciro byombi ayitwaye neza abona itike ya ½ arakomeza no ku mukino wa nyuma.

Nyuma y’imikino y’amajonjora, mu bakobwa batarengeje imyaka 14, Intsinzi BBC yatsinze ku mukino wa nyuma I.I.I.M BBC amanota 10-3.

Mu batarengeje imyaka 17, Duka yatsinze Akagera amanota 9-4 ku mukino wa nyuma naho Winners yegukana umwanya wa gatatu itsinze Nyungwe amanota 8-7.

Mu bahungu batarengeje imyaka 14, APR BBC yatsinze Patriots BBC ku mukino wa nyuma amanota 12-9 naho REG BBC yegukana umwanya wa gatatu itsinze Hunters BBC ku manota 9-4.

Mu batarengeje imyaka 17, ikipe ya Nets Defenders yatsinze ku mukino wa nyuma iya Kings ku manota 21-20 naho Terminators yegukana umwanya wa gatatu itsinze Worries amanota 16-8.

Ishimwe Nelly uri mu bana bitabiriye izi ngando, yavuze ko bungutse byinshi kuko batojwe n’abatoza bakomeye.

Ati “Nari nsanzwe nkina Basketball ariko muri iyi myitozo twungutse byinshi kuko twahuye n’abatoza bo ku rwego rwo hejuru.”

Yakomeje avuga ko kuba yarahamagawe ari uko basanze afite impano, ubu rero akaba agiye gukomeza gukora cyane kuko afite intego yo kuzakina ku rwego rwo hejuru ndetse akanakinira ikipe y’Igihugu.

Buhake Albert usanzwe atoza abana akaba yari kumwe na bo muri uyu mwiherero, aho bafatanyaga n’abatoza baturutse muri Amerika, yavuze ko na bo bungutse ubundi bumenyi mu gutoza abana. Yakomeje avuga ko beretswe uburyo bategura abana mbere yo gutangira imyitozo, uburyo ubasaba ibyo bakora ari benshi bakabikurikiza.

Ku bijyanye na tekinike, Buhake yavuze ko bahawe uburyo bushya bwo gutegura imyitozo ifasha abana kuzamura urwego rwabo.

Umuhuzabikorwa w’izi ngando, Ahishakiye Alexandre, yavuze ko zagenze neza, abana bose babonekeye igihe nubwo bitari byoroshye kuko bavaga mu bice bitandukanye by’igihugu aho byasabye kubasabira impushya n’ibindi.

Agaruka ku ntego y’izi ngando, yavuze ko iyi ari intangiriro yo gutegura abakinnyi b’ikipe z’Igihugu mu byiciro bitandukanye ndetse bazakomeza kubakurikirana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FERWABA, Jabo Landry, yagaragaje ko muri rusange bishimiye ko iki gikorwa cyagenze neza ko mu minsi 13 bizera ko abana ndetse n’abatoza bungukiyemo byinshi.

Ati "Muri rusange turishimira ko ingando zagenze neza. Ni iminsi 13 twizera ko abana ndetse n’abatoza bungukiyemo byinshi. Tubitezeho ko mu gihe kiri imbere tuzabonamo abazakinira ikipe y’Igihugu y’abato (U-16 na U-18) ndetse n’ikipe nkuru. Nka FERWABA twifuza ko iyi camp [ingando] yaba ngarukamwaka kugira ngo turusheho gushaka no kuzamura abana bakiri bato bafite impano muri uyu mukino."

Yashimiye abafatanyabikorwa babafashije kugira ngo uyu mwiherero ugende neza barimo Minisiteri ya Siporo ndetse n’abatoza baturutse muri Amerika bakorana na Rico Hines ndetse n’abatoza b’imbere mu gihugu basanzwe batoza abana.

Abatoza bari baturutse muri Amerika barimo Khaila Andrea, Jalon Wilson, Mike C, Keyla Snowden na Jerred Cook.

Mu gusoza izi ngando, buri mwana witabiriye iki gikorwa yahawe icyemezo cy’uko yitabiriye “Certificat” ndetse n’umupira wo gukina.

Muri Basketball y’abakina ari batatu, ikinwa muri ½ cy’ikibuga gisanzwe, buri kipe iba ifite abakinnyi bane barimo umwe w’umusimbura.

Umukino ukinwa iminota 10, ahasanzwe hatsindirwa amanota atatu muri Basketball isanzwe, habarirwa amanota abiri mu gihe ahatsindirwa abiri, habarirwa inota rimwe. Iyo hari ikipe igize amanota 21, umukino uhita urangira.

Ingando zahuje abana bakina Basketball zari zimaze iminsi 13 zibera muri Green Hills Academy
Abana 94 baturutse mu bice byose by'Igihugu batozwaga Basketball n'abatoza bavuye muri Amerika
Buri mwana witabiriye izi ngando yahawe 'certificat' n'umupira wo gukina
Hari n'abatoza bari batumiwe muri izi ngando na bo babanje guhugurwa
Ifoto rusange y'abana bitabiriye izi ngando zasojwe ku wa Gatandatu, bari kumwe n'abatoza babo n'abayobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .