00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyambaro LeBron James n’umuhungu bandikanye amateka, yagurishijwe arenga miliyoni 140 Frw

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 December 2024 saa 12:10
Yasuwe :

Imyambaro LeBron James n’umuhungu we, Bronny James baherutse kwambara bandika amateka muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze za Amerika, yagurishijwe arenga miliyoni 140 Frw.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Lakers yatoranyije Bronny James, umuhungu wa kizigenza wayo LeBron James mu bizwi nka ‘draft’.

Mu mukino ufungura NBA ya 2024-25, LeBron na Bronny bahise bakora amateka yo kuba umwana na se bakinanye muri iyi shampiyona.

Imyambaro bose bambaye icyo gihe haba mu mukino wo kwitegura shampiyona, mu mukino wa mbere ndetse no mu kiganiro n’itangazamakuru yashyizwe ku cyamunara, gifunga igurishijwe agera ku 102.000$, asaga 141.474.000 Frw, gusa ntihatangazwa uwayiguze.

Mu mukino bahuriyemo umwana yakinnye iminota 13 akora rebound ebyiri, atakaza imipira ine, mu gihe nta nota yatsinze. Se yatsinzemo amanota 19, akora rebound eshanu, anatanga imipira ine yavuyemo amanota.

Kubera urwego rwe ruri hasi, Bronny yahise akurwa muri Los Angeles Lakers ajyanywa muri South Bay Lakers ikina muri G-League nyuma y’iminsi ibiri muri NBA.

Imyambaro LeBron James n’umuhungu bambaye bandika amateka yagurishijwe
LeBron James na Bronny James banditse amateka muri NBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .