Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Lakers yatoranyije Bronny James, umuhungu wa kizigenza wayo LeBron James mu bizwi nka ‘draft’.
Mu mukino ufungura NBA ya 2024-25, LeBron na Bronny bahise bakora amateka yo kuba umwana na se bakinanye muri iyi shampiyona.
Imyambaro bose bambaye icyo gihe haba mu mukino wo kwitegura shampiyona, mu mukino wa mbere ndetse no mu kiganiro n’itangazamakuru yashyizwe ku cyamunara, gifunga igurishijwe agera ku 102.000$, asaga 141.474.000 Frw, gusa ntihatangazwa uwayiguze.
Mu mukino bahuriyemo umwana yakinnye iminota 13 akora rebound ebyiri, atakaza imipira ine, mu gihe nta nota yatsinze. Se yatsinzemo amanota 19, akora rebound eshanu, anatanga imipira ine yavuyemo amanota.
Kubera urwego rwe ruri hasi, Bronny yahise akurwa muri Los Angeles Lakers ajyanywa muri South Bay Lakers ikina muri G-League nyuma y’iminsi ibiri muri NBA.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!