Si kenshi mu Rwanda tubona abakinnyi bamara igihe kinini mu kibuga ndetse by’umwihariko ab’igitsina gore. Mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yabereye i Kigali, benshi bagarutse cyane kuri Mugeni Sabine wari mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Uyu mukinyi w’imyaka 39 yagarutsweho cyane kubera ko ari mushya mu maso ya benshi mu bakunzi ba Basketball b’iyi minsi ndetse n’inkuru ye y’uko yaherukaga mu Ikipe y’Igihugu mu 2010.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mugeni yagarutse ku rugendo rwe muri Basketball, ubuzima bwe bwite ndetse n’inama agira abakiri bato bifuza kuzavamo abakinnyi.
Mugeni ni muntu ki?
Mu gusubiza, yagize ati "Mugeni ni Umunyarwanda wakuriye i Kigali, natangiye Basketball mfite imyaka 13 imfasha kwiga ndetse no kumenyana n’inshuti nyinshi."
"Basketball yaramfashije cyane kuko nyuma naje kujya mu Bufaransa ariko n’aho yarafashije kuko imeze nk’ururimi rumwe ruvugwa ahantu hose. Mu Rwanda nakiniye ikipe imwe gusa yitwaga Generation 2000 ari yo UGB y’ubu, buriya kera yagiraga n’ikipe y’abakobwa. Icyo gihe hari mu 2002."
Yongeyeho ko "Mu Bufaransa nakiniye amakipe ane ariko icyo gihe nashakaga gukomeza kwisanga mu bantu ndetse n’igihugu."
Mugeni ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini gusa utari uherutse guhamagwa mu Ikipe y’Igihugu dore ko yayiherkagamo mu 2010 mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Madagascar.
Avuga ko yakiriwe neza na barumuna be bamufashije kwisanga mu ikipe.
Ati “Abakinnyi benshi ntabwo twari tuziranye kuko ubwo nakinaga bari bato cyangwa bataranavuka gusa nasanze ari abana beza, bafite igikundiro, banyakiriye neza n’ubwuzu bwinshi nka mukuru wabo.”
"Twaganiraga mbabwira uko twari tumeze mbere rimwe na rimwe ntibanabyumve. Gusa icyiza cy’ikipe y’igihugu intego aba ari imwe mwisanga mwafatanyije muri byose."
Impamvu yo gutinda guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu
Yavuze ko impamvu ikomeye yatumye atinda guhamagarwa ifitanye isano n’uburyo yagize ibindi bintu ahugiramo.
Ati "Hari ahantu umuntu agera mu buzima haza ibintu byinshi ugasanga kubifatanya biragoye. Muri iyo myaka nibwo narinsoje ishuri nangiye gukora bitangira kungora ndavuga nti kambanze nshake ubuzima hariya (mu Bufaransa) ningira Imana nzagaruka. Nyuma rero byaje gukunda bitungura benshi gusa nanjye mu by’ukuri byarantunguye."
Mugeni avuga ko ibanga ryo kongera gusubira mu Ikipe y’Igihugu ndetse no gukomeza gukina ku rwego rwiza bisaba kwita ku mubiri no kwigirira icyizere.
Ati “Nta rindi banga ni ukudahagarika, ugahozaho kuko ugumana ingufu ariko uko umuntu akura bimusaba imbaraga nyinshi kugira ngo ugume ku rwego rwiza. Nibyo niyemeje rero.”
"Ikindi ni ukwita ku mubiri kuko mu buzima busanzwe uba wawukoresheje ibintu byinshi, ukamenya ibyo ufata, ukaruhuka ndetse ukiyumvisha ko ubishoboye. Kuko kenshi dutsindwa mu mutwe mbere y’umubiri kandi ukagira ubushake kuko nibwo bushobozi."
Urwego rw’abakinnyi bo mu Rwanda
Uyu mukinnyi yavuze ko bagenzi be "Bafite urwego rukomeye cyane kuko mu ikipe y’abakinnyi 12, bane gusa nibo bavuye hanze, bivuze ko abandi umunani bakina mu Rwanda."
Yongeraho ati "Icyiza kirimo bose baracyari bato bamwe bamaze imyaka itanu batangiye gukina, byumvikana ko bagifite nyinshi byo gukora. Ikindi ni urwego rwiza rwa Shampiyona kuko ntabwo Ikipe y’Igihugu yaba nziza kuriya. Bafite ahazaza heza mu by’ukuri ni ugukomeza gushyiramo imbaraga."
"Ntekereza ko kugira ngo tugire umubare munini wabajya gukina hanze, tugomba kubanza no kugira abakina hano benshi kuko abazajya hanze ntabwo bazajya gutangirirayo. Atangirira hano akajya hanze agize amahirwe yo kuba impano ye ikomeye. Turasabwa gukomeza shampiyona yacu, tukagira abana bato benshi, nabonye byaratangiye kuza ariko hakenewemo izindi mbaraga."
Yavuze ko ababyeyi bagomba kumva ko Basketball cyangwa siporo zose atari iyo kubuza umwana kwiga ahubwo ari amahirwe mu gihe afite inyota yabyo kandi bakamushyigikira.
Ati "Nk’urugero nanjye ababyeyi banjye ntabwo babyumvaga ariko birumvikana hari kera. Yambwiraga buri munsi ko mpora nkina ariko twaje guhana isezerano ko nindenga umwanya wa gatatu mu ishuri nzareka Basketball."
"Muri make njye byari ugusaba imbabazi kugira ngo nkine ariko icyo gihe n’ubushobozi bwari buke ariko ubu ibintu byose birahari niba umwana yabikunze ababyeyi bamureke agerageze."
Mugeni wo hanze ya Basketball ni umuntu umeze ute?
Yavuze ko "Ubuzima bwanjye buri hariya (mu Bufaransa), mfite akandi kazi nkora mu bintu by’ikoranabuhanga nashinze sosiyete ikora ubujyana muri byo aho kimwe no mu binshimisha cyane nkorana n’ababa mu Rwanda."
"Mu gihe nabonye umwanya nkunda gusoma ibitabo, kuzamuka imisozi (Hiking), gutembera ahantu hashya nkunda kubona ibintu bishya."
Mugeni avuga ko gukinira imbere y’abafana benshi buzuye BK Arena ku rwego no mu kibuga baba batumvikana biri mu byo azakumbura cyane. Avuga ko abo babana hanze bamubwiye ko batunguwe n’urukundo abanyarwanda bakunda Basketball.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!