00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impumeko iri mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball yitegura gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 November 2024 saa 09:36
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Basketball igeze kure imyiteguro y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, iteganyijwe kubera muri Sénégal tariki ya 22 kugeza 24 Ugushyingo 2024.

Iyi kipe imaze iminsi mu mikino ya gicuti, aho yatsinzwe na Mali na Maroc. Icyakora umutoza Dr. Cheikh Sarr avuga ko yari imikino myiza kuko yamusigiye amasomo menshi azamufasha kwitegura neza iri rushanwa.

Ati “Yari imikino myiza kuri twe kuko twashakaga kureba urwego tugezeho. Twakinnye na Mali kuko ikina nka Sénégal na Cameroun. Maroc nayo ni ikipe nziza izadufasha kumenya icyo twakwitega kubo turi kumwe mu itsinda.”

Muri iyi mikino ya gicuti, u Rwanda rwatangiraga neza umukino ariko bikarangira rwigaranzuwe rugatsindwa mu duce twa nyuma. Umutoza Sarr atangaza ko bafite ikibazo mu bwugarizi ari nayo mpamvu basoza umukino nabi.

Ati “Turacyabura imbaraga mu bwugarizi kuko turi gukina uduce tubiri twa mbere twiza ariko tugasoza nabi bityo dukwiye kubyigiraho. Turasabwa gushyiramo ikinyuranyo kinini mu manota ndetse no kuyobora umukino kuko ubushize mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi byadukozeho mu mukino wa Cameroun yewe n’iya gicuti dusoje nuko.”

Ikipe y’Igihugu yiganjemo amasura mashya ndetse n’abandi bayisanzwemo ariko batakunze kubona umwanya wo gukina. Mu bashya harimo Antino Jackson, Alexandre Aerts, Kamanzi Kenny na Shema Bruno.

Hari abandi bayisanzwemo gusa batakoreshwaga cyane nka Noah Bigirumwami na Dylan Chommer. Ibi bituma iyi kipe iba isa nk’aho ari nshya nk’uko byagarutsweho n’umutoza Dr. Cheikh Sarr.

Ati “Ntabwo nyuzwe. Ndabizi abakinnyi ntabwo bamenyeranye kuko batanu gusa nibo babanzaga mu kibuga muri AfroCan, abasigaye ni bashya rero turi gushaka uko nabo bahuza na bagenzi babo.”

Iyi mikino ya gicuti kandi yasize Antino Jackson na Kapiteni Ndizeye Dieudonné bagize imvune zidakanganye.

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu, aho ruzatangira rukina na Sénégal ku wa Gatanu, saa Mbiri z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.

Ruzakurikizaho Ikipe y’Igihugu ya Cameroun bukeye bwaho, mu gihe ruzasoza rukina na Gabon ku Cyumweru, tariki 24 Ugushyingo 2024.

Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Dr. Cheikh Sarr yavuze ko bagomba gukora ubwugarizi kuko ariho bafite ikibazo gikomeye
U Rwanda rwatsinzwe na Mali mu mikino wa mbere wa gicuti
U Rwanda rwatsinzwe na Maroc mu mukino wa kabiri wa gicuti
U Rwanda rwahize kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .