Nyuma yo kongera amatsinda (Conference) mu mwaka ushize, kuri ubu amakipe ashaka itike binyuze mu mikino ya ‘Road to BAL’ yagabanyijwe akurwa kuri atandatu agirwa ane.
Imikino yo gushaka itike, izakinwa mu bice bibiri, aho iya mbere iteganyijwe mu Ukwakira 2024, igizwe n’amatsinda umunani, arimo amakipe atandatu.
Buri tsinda, hazazamuka amakipe abiri ya mbere yose hamwe abe 16 akina ibizwi nka ‘Elite 16’ twakwita ijonjora rya nyuma rishyira mu matsinda makuru (Conference).
Iyi mikino ya Elite 16 izakinwa hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza 2024 igabanyije mu matsinda abiri, azakinirwa mu mijyi ibiri itandukanye, buri rimwe rikazaba rigizwe n’amakipe umunani.
Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike y’imikino y’amatsinda makuru (Conference), asanga andi umunani akomoka mu bihugu bifite itike.
Ibyo bihugu ni Angola, Nigeria, Misiri, Maroc, Tunisia, Sénégal, Afurika y’Epfo n’u Rwanda.
Imikino ya Regular Season ari na yo benshi bazi, kimwe nk’umwaka ushize izakinirwa muri conference eshatu zizabera mu Rwanda, Maroc ndetse na Sénégal.
Buri conference izatanga amakipe abiri ya mbere, yiyongereho abiri yatsinzwe neza yose hamwe abe umunani, ahurire mu mikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo ku nshuro ya mbere.
Kugeza ubu, amakipe amaze kubona itike yo kuzitabira BAL 2025 ni Petro de Luanda ifite igikombe giheruka, Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri na ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal zizayitabira ku nshuro ya mbere.
Hari kandi APR BBC izahagarira u Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya na US Monastir yo muri Tunisia ndetse n’ikipe izatwara Igikombe cya Shampiyona muri Nigeria.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!