Shampiyona y’u Rwanda itera imbere buri munsi kuko buri mwaka yitabirwa n’abakinnyi n’abatoza bakomeye barimo abanyuze muri NBA ndetse n’abakina muri NBA G-League.
Muri iki gihe, biragoye kubona umukino urangira nta ruhande rwikoma imisifurire kandi igiteye impugenge bikaba ku mikino ikomeye ifatwa nk’igomba kugaragaza isura ya shampiyona.
Umutoza wa Orion BBC, Julien Chaignot yabwiye IGIHE ko hari abasifuzi batari ku rwego rwa Shampiyona.
Yagize ati “Mbona bakwiye kujya bitoza nk’uko tubikora cyangwa abakinnyi kugira ngo bajye ku rwego turiho. Ntabwo ari bose kuko hari abakora neza ariko hari n’abaza ukabona ntibari ku rwego, ntibumva Basketball.”
Yakomeje agira ati “Ntekereza ko niba turi kuzamura umukino dukwiye no kuzamura imisifurire kuko n’igice cy’umukino kandi ntabwo waba badahari. Dukeneye kuba turi ku rwego rumwe twese.”
Uyu mutoza yasoje atanga inama y’icyakorwa kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Ati “Federasiyo ikwiye kubitekerezaho ikareba uko byakorwa wenda nka rimwe mu kwezi hakajya hategurwa inama ihuza abasifuzi n’abatoza kugira ngo tube twumva ibintu kimwe. Ikindi mbona bakwiye kujya muri ‘gym’ bagakora ku mibiri yabo.”
Si uyu mutoza gusa wagaragaje iki kibazo kuko ni kenshi abakinnyi basoza umukino bakandika ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko instagram bikoma imisifurire.
Iki kibazo, Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) rirakizi ndetse riherutse kwihanangiriza abasifuzi bayoboye umukino wa APR BBC na REG BBC wabaye tariki ya 4 Mata 2025 muri Petit Stade.
Ubwo uyu mukino waganaga ku musozo, Adonis Filer yakiniye nabi Jean Jacques Boissy, iryo kosa ntiryasifurwa nyamara ryarashoboraga guhindura umukino.
Hamwe n’ibindi byemezo byo kwibazwaho byawugaragayemo, FERWABA yandikiye ibaruwa abasifuzi bari bawuyoboye aribo Leslie Cherubin, Shema Nshuti Didier na Ntakirutimana Alipe.
Muri iyi baruwa, FERWABA ivuga ko yihanangirije aba basifuzi bityo ko amakosa nkayo niyongera kubagaragaraho bazafatirwa ibihano by’imyitwarire.
Si abo gusa kuko na Komiseri w’uyu mukino Baligira Hamad yahawe ibaruwa imwihanangiriza kuko atigeze atanga raporo y’uyu mukino kandi warabayemo amakosa menshi.
Amakuru avuga ko uyu mugabo atigeze yishimira kwandikirwa iyi baruwa cyane ko yavugaga ko niyongera azafatirwa ibihano by’imyitwarire.
Ntawashidikanya ko Shampiyona y’u Rwanda ikomeje gutera imbere ariko imisifurire irimo ikibazo gikomeye gikeneye gukemurwa mu maguru mashya, kuko uretse kwica umukino binaca intege abashoramari bake bawurimo birya bakimara kugira ngo batunge cyangwa bafashe amakipe.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!