00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbere ya Perezida Kagame, u Rwanda rwasezerewe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 25 August 2024 saa 12:40
Yasuwe :

Sénégal yatsinze u Rwanda amanota 68-65 igera ku mukino wa nyuma w’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu bagore.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 24 Kanama 2024 muri BK Arena.

Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bari kumwe n’ibihumbi by’abafana byari byuzuye iyi nzu y’imikino.

Wari umukino ukomeye cyane kuko amakipe yombi yishakagamo isanga Hongrie ku mukino wa nyuma, yo yari yasezereye Grande-Britagne iyitsinze amanota 82 kuri 59.

U Rwanda rwatangiye neza umukino rutsinda amanota menshi rubifashijwemo na Ineza Sifa na Keisha Hampton. Agace ka mbere karangiye ruyoboye umukino n’amanota 23 kuri 15 ya Sénégal.

Mu minota ya mbere y’agace ka kabiri, rwakomerejeho ruzamura ikinyuranyo kigera mu manota 10. Ubwo kaganaga ku musozo, Sénégal yiminjiriyemo agafu itangira kugabanya ikinyuranyo ku manota yatsindwaga na Ndioma Kane.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 38 kuri 31 ya Sénégal.

Iyi kipe yo mu Burengerazuba bwa Afurika yasubiranye imbaraga zikomeye mu gace ka gatatu mu minota itatu gusa ikinyuranyo yari ikimazemo (40-40).

Ni mu gihe, u Rwanda rwatakazaga imipira myinshi cyane ba Destiney Philoxy yasubijwe mu kibuga kandi bigaragara ko atameze neza kuko yacumbagiraga, mu gihe Keisha we yavunitse ntiyagisubiramo.

Aka gace karangiye Sénégal yigaranzuye u Rwanda igasoza iyoboye n’amanota 56-50.

Mu gace ka nyuma, Yacine Diop yakomeje kugora u Rwanda cyane kubera amanota menshi yatsindaga ndetse n’imvune rwari rwagize z’abakinnyi bakomeye. Mu minota ibiri ya nyuma, umukino wegeranye cyane kubera ko Sénégal yirangayeho Cierra Dillard yahushije lancer franc eshanu zikurikiranya.

Umukino warangiye Sénégal yatsinze u Rwanda amanota 68 kuri 65 isanga Hongrie ku mukino wa nyuma nayo yasezereye Grande-Bretagne ku manota 82-59.

Ineza Sifa niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino (21), mu gihe ku ruhande rwa Sénégal, Yacine Diop yatsinze 15.

Umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 25 Kanama 2024 saa Kumi n’Imwe muri BK Arena. Ikipe izatsinda niyo izabona itike yo kuzitabira ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Budage mu 2024.

Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye uyu mukino
Sénégal yagize igice cya kabiri cyiza cyane
Keisha Hampton yatangiye neza umukino mbere yo kuvunika
Ineza Sifa yatsinze amanota 21 muri uyu mukino
Bella Murekatete ashaka uko atsinda
Destiney Philoxy yakinnye umwanya munini yavunitse
Nyuma y'umukino abafana bafasha amafoto y'urwibutso n'abakinnyi
Adonis Filer na Bella Murekatete nyuma y'umukino
U Rwanda rwagize igice cya mbere cyiza
Ariel Wayz yataramiye ibitabiriye uyu mukino
Hongrie yasezereye Grande-Bretagne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .