Uyu mukino wa kabiri mu Itsinda D wabaye ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024 muri BK Arena yari yuzuye abafana.
Ni umukino u Rwanda rwatangiye neza Murekatete Bella na Destiney Philoxy batsinda amanota menshi. Agace ka mbere karangiye ruyoboye n’amanota 20 kuri 13 ya Argentine.
Mu gace ka kabiri, amanota yabaye make cyane kuri Argentine yageragezaga uburyo bwinshi ariko ntibukunde. Ni mu gihe k’u Rwanda naho byari byagoranye cyane ko abasanzwe barutsindira nka Hampton Keisha na Ineza Sifa bitakundaga neza.
Muri rusange mu gace ka kabiri, Argentine yatsinze amanota icyenda, indi itsinda arindwi gusa. Igice cya Mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 27 kuri 22 ya Argentine.
Agace ka gatatu nako amanota yakomeje kurumba ariko uko iminota yicuma u Rwanda rutangira kongera ikinyuranyo rubifashijwemo na Murekatete na Keisha.
Aka gace karangiye u Rwanda rwongereye ikinyuranyo kigera mu manota 19 runakomeza kuyobora umukino n’amanota 48 kuri 29 ya Argentine.
Iyi kipe yo muri Amerika y’Epfo yakomeje kurushwa bigaragara cyane ko no gutsinda byari byabagoye.
Umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Argentine amanota 61 kuri 36 rukatisha itike ya ½.
Murekatete Bella niwe watsinze amanota menshi ku ruhande rw’u Rwanda aho yakoze ibizwi nka double double, atsinda amanota 18 anakora rebound 18.
Ku ruhande rwa Argentine, Frorencia Cagas niwe watsinze amanota menshi angana n’icyenda.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Destiney Philoxy yatangaje ko bagifite urugendo rurerure kuko nubwo babonye itike ya 1/2 batabonye iy’Igikombe cy’Isi bifuza.
Undi mukino wo muri iri tsinda, Grande-Bretagne yabonye intsinzi ya mbere imbere ya Liban yatsinze amanota 77-72, mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Ku wa Kane, tariki 22 Kanama 2024 hazasozwa imikino y’amatsinda, aho hateganyijwe imikino ine.
Mu itsinda rya gatatu, Sénégal izakina na Philippines saa Tanu, Brazil ikine na Hongrie saa Munani. Mu itsinda rya kane, Liban izakina na Argentine saa Kumi n’Imwe, u Rwanda ruzasoze rukina na Grande-Bretagne saa Mbiri.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Cheikh Sarr, yatangaje ko umukino usoza itsinda rya gatatu bazahuramo na Grande-Bretagne uzaba ukomeye cyane kuko ari ubwa mbere bagiye guhura n’Ikipe yo ku Mugabane w’i Burayi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!