00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Imbamutima za Mugeni Sabine wongeye kwisanga mu Ikipe y’Igihugu nyuma y’imyaka 14

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 25 August 2024 saa 03:07
Yasuwe :

Mugeni Sabine ni umwe mu bakinnyi 12 bari bagize Ikipe y’Igihugu ya Basketball yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iri kubera muri BK Arena.

Uyu mukinnyi w’imyaka 39 yongeye kwisanga muri iyi kipe yaherukagamo mu 2010 mu mikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Madagascar.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Mugeni yavuze ko ari iby’agaciro kongera kwisanga mu Ikipe y’Igihugu, anakomoza ku cyamufashije kuguma ku gasongero igihe kirekire.

Yagize ati “ Nakiniye Ikipe y’Igihugu bwa mbere mu 2001, nayiherukagamo mu 2010 muri Afro Basket yabereye muri Madagascar. Kuri njye kugaruka nkakina birarenze kuko rimwe na rimwe wibwira ko igihe cyacu cyarenze ariko uko bigaragara abantu bose bamenye ko gukina atari imyaka ahubwo ari ubushake no mu mutwe."

Yakomeje avuga ibanga ryo gukina igihe kirekire, ibidakunze kugaragara ku bakinnyi b’igitsina gore mu Rwanda.

Ati “Aho ndi ntabwo nahagaritse gukina no gufata neza umubiri. Iyo uri muto ntabwo ubyumva ariko uko ukura ugenda wumva ko ukwiye gufata neza umubiri, uwuruhura, umenya ibyo urya kandi ntureke siporo.”

“Ikindi ni ugukomeza mfite ubushake kuko no kuza hano ni ubushake kuko umubiri wonyine ntabwo uhagije hamwe n’umupira ujya hasi ukajyayo ndetse ukanawuryamira.”

Mugeni asanga ibyo Ikipe y’Igihugu yagaragaje muri iri rushanwa ari intangiriro bityo badakwiye gucika intege kuko bagaragaje ko Abanyarwanda bashoboye gukina Basketball.

Ati “Icyo nasaba ni ugukomeza kuko mu myaka icumi ishize nta bushobozi bwari buhari ariko ubu burahari haba no kuri federasiyo. Muri make iyi ni intangiriro twagaragaje ko dushoboye bityo dukomereze aha, nta gucika intege.”

Muri Kanama 2024, u Rwanda rwakoze amateka yo kuba mu makipe ane ya mbere mu Gikombe cya Afurika, rwongeye kubisubiramo mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, ari nayo mikino ya mbere rwari rukinnye ku rwego rw’Isi.

Mugeni Sabine yatangiye gukinira Ikipe y'Igihugu mu 2001
Ikipe y'Igihugu ikomeje gukora amateka ku ruhando mpuzamahanga
Mugeni Sabine atangaza ko ubushake no kwita ku mubiri biri mu byamufashije kumara igihe kinini mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .