Ikipe ya LeBron James yongeye gutsinda All-Star Game, Antetokounmpo aba MVP (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Werurwe 2021 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kane yikurikiranya, ikipe yatoranyijwe na LeBron James yatsinze umukino w’intoranywa muri NBA ‘All-Star’ ku manota 170-150, aho yakinaga n’iyatoranyijwe na Kevin Durant mu ijoro ryakeye.

Mu 2018, Team LeBron yari yatsinze iya Stephen Curry mu gihe mu nshuro ebyiri ziheruka yatsinze izatoranyijwe na Giannis Antetokounmpo.

Kuri iyi nshuro, Ikipe ya LeBron James yatsinze agace ka mbere ku manota 40 kuri 39 y’iya Kevin Durant utakinnye uyu mukino kubera imvune.

LeBron James na bagenzi be batsinze kandi agace ka kabiri ku manota 60-41 n’aka gatatu ku manota 46-45 mu gihe aka kane kakinwe mu rwego rwo kwibuka umunyabigwi Kobe Bryant witabye Imana mu mwaka ushize, katsinzwe n’Ikipe ya Kevin Durant ku manota 25-24.

Giannis Antetokunmpo wari mu ikipe ya LeBron James yabaye umukinnyi mwiza w’uyu mukino nyuma yo kwinjiza amanota 35 ndetse akaba yatsinze amanota atatu yose yagerageje.

Stephen Curry bari mu ikipe imwe, yatsinze amanota 28 naho Damian Lillard atsinda 32. Bradley Beal ni we watsinze amanota menshi mu Ikipe ya Durant, yinjiza 26 mu nkangara.

LeBron James yamaze igihe kinini ku ntebe y’abasimbura ndetse mu minota itageze kuri 13 yakinnye, yatsinzemo amanota ane, ntiyasubira mu kibuga mu gice cya kabiri.

Stephen Curry ni we watsinze irushanwa ryo kugerageza amanota atatu, ayatsinda inshuro umunani muri 16 anganya na Lillard.

Gutsinda uyu mukino kwa Team LeBron byinjirije ikigo cya Thurgood Marshall College Fund ibihumbi 750$. TMCF ni kimwe mu bigo bikorana na Historically Black Colleges (HBCUs), kaminuza zashinzwe hagamijwe gufasha abirabura b’Abanyamerika batari bemerewe kwiga kaminuza nyuma y’uko ubucakara buciwe

Nubwo uyu mukino wabereye muri State Farm Arena yo muri Atlanta, wateguwe hubahirijwe ingamba zo kwirinda COVID-19, abakinnyi babiri ba Philadelphia; Joel Embiid na Ben Simmons ntibawukinnye kuko bogoshwe n’umuntu wanduye Coronavirus.

Anfernee Simons wa Portland ni we watsinze irushanwa ryo gushyira umupira mu nkangara umukinnyi abanje gusimbuka ‘Slam dunk’, atsinze Obi Toppin wa New York Knicks.

Domantas Sabonis wa Indiana yatsinze Nikola Vučević wa Orlando Magic mu irushanwa ryo kugaragaza ubuhanga bwihariye mu kibuga.

All-Star Game izaba ku nshuro ya 71 ku wa 20 Gashyantare 2022 muri Rocket Mortgage FieldHouse yo muri Cleveland, mu 2023 ibere muri Salt Lake City mu gihe mu 2024 izabera muri Indianapolis.

Umuhanzi Gladys Knight yifashishijwe mu kuririmba indirimbo yubahiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere y'uyu mukino wa All-Star
Zion Williamson wa Team Durant ashyira umupira mu nkangara
Kawhi Leonard asuhuzanya na LeBron James
Inkweto Kawhi Leonard yari yambaye
Donovan Mitchell wa Team Durant atsinda amanota
Stephen Curry asama umupira wari uvuye ku nkangara
Nikola Jokic na Giannis Antetokounmpo bishimira amanota ikipe yabo yatsinze mu mukino
LeBron James ashyira umupira mu nkangara nyuma yo gusimbuka
Quin Snyder yatozaga Team LeBron
Giannis Antetokounmpo yabaye umukinnyi w'uyu mukino wa NBA All-Star
Igihembo gihabwa MVP muri All-Star cyitiriwe Kobe Bryant kuva mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .