Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yasuye ahakorera Icyicaro gikuru cya StarTimes mu Bushinwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Kanama 2019 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Mbere yo gutangira guhatana mu Gikombe cy’Isi cya Basketball kizabera mu Bushinwa guhera mu mpera z’icyumweru, kuri uyu wa Kabiri abagize itsinda ry’ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire basuye ahari icyicaro gikuru cya StarTimes izerekana iyi mikino, i Beijing.

Côte d’Ivoire ni kimwe mu bihugu bitanu bizaba bihagarariye Umugabane wa Afurika muri iki Gikombe cy’Isi kigiye kuba ku nshuro ya 18 ndetse kikaba kimwe mu bihugu 32 bizakina iri rushanwa.

Umutoza wayo Paolo Povia na Kapiteni Guy Landry Edi batemberejwe ahatunganyirizwa amashusho muri StarTimes mbere yo kuganiriza amashene yayo ya siporo n’itangazamakuru ry’U Bushinwa.

Kapiteni Guy Landry Edi yashimiye StarTimes uburyo iha amahirwe abanya-Côte d’Ivoire barimo n’abatishoboye kubona uko bakurikirana imikino y’Igikombe cy’Isi, avuga ko na bo bizabatera imbara nk’abakinnyi.

Ati” Guha abaturage ba Côte d’Ivoire barimo n’abakene bo hasi, amahirwe yo kureba Igikombe cy’Isi bizadutera imbaraga kuko tuzaba tuzi ko igihugu cyose kizaba kitureba.”

Umutoza Paolo Povia yavuze ko yatunguwe no kubona ahantu StarTimes ikorera n’uburyo ifite imishinga igamije iterambere ry’Umukino wa Basketabll.

Ati” Ndatunguwe cyane. Ubona ko StarTimes ari ibintu yashyizemo imbaraga, nabonye hari imishinga myinshi ifite kuri Côte d’Ivoire, ifitiye Basketball ndetse n’indi ijyanye n’Igikombe cy’Isi. Ndakeka kugira ngo ufashe abaturage kumenya siporo yacu ni ukuyibereka kuri Televiziyo.”

Umugabane wa Afurika uzaba uhagarariwe na Angola, Côte d’Ivoire, Nigeria, Sénégal, na Tunisia.

Kapiteni Guy Landr Edi yavuze ko intego bafite ari “ugukora ibishoboka bakagera mu kindi cyiciro kugira ngo bizabahe amahirwe yo gukina Imikino Olempike ndetse bashimishijwe no gukina Igikombe cy’Isi, aho bizeye kwitwara neza.”

Ni ku nshuro ya mbere Ubushinwa bwakiriye irushanwa rikomeye kuri uru rwego mu mukino wa Basketball kuva mu 2008 ubwo bwakiraga Imikino Olempike ndetse ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino, Igikombe cy’Isi kigiye gukinwa n’amakipe 32 aho kuba 24.

Paolo Povia yavuze ko “ muri iki Gikombe cy’Isi amakipe ari ku rwego rumwe ndetse buri imwe ifite ikinyuranyo ishobora gukora.”

Ati” Serbia yari imaze iminsi ikomeye muri iyi myaka ibiri, kimwe na Espagne. Ubugereki bufite Umukinnyi w’Umwaka wa NBA, bushobora gutungura buri wese. Leta zunze Ubumwe z’Amerika ni ikipe nziza ndetse n’Ubushinwa bwakiriye irushanwa. Iki Gikombe cy’Isi kirafunguye.”

StarTimes, nka Sosiyete iyoboye muri Afurika mu bijyanye no gucuruza amashusho ya Televiziyo, yaguze uburenganzira bwo kwerekana amarushanwa ya FIBA y’amakipe y’ibihugu hagati ya 2017- 2021 harimo n’Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Philippe Zou uyobora StarTimes mu bihugu bikoresha Igifaransa, yashimiye abagize ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire ku ruzinduko bagiriye ku cyicaro cyayo ndetse abizeza ko izakomeza gukora byinshi bitandukanye hagamijwe iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika.

Ati” Ibihugu byinshi bya Afurika bifata Basketball nk’umuco wabyo kandi ni benshi bayikunda. Ni amakipe atanu ya Afurika agiye guhatana uyu mwaka. Twizeye ko Igikombe cy’Isi cya 2019 ari umwanya mwiza wo kugira ngo Afurika yigaragarize abayituye maze bibafashe kugira urukundo rwa Basketball.”

Igikombe cy’Isi cya Baskteball cy’uyu mwaka, kizabera mu Mijyi umunani y’u Bushinwa guhera tariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 15 Nzeri 2019, aho kizajya gica ku masheni atandukanye ya StarTimes mu mashusho ya HD.

Umuyobozi wa Siporo muri StarTimes, Sji Maochu yavuze ko “biteze irushanwa ry’Isi rikomeye, aho nka Amerika ibonwa nk’ikipe yoroshye mu gihe Serbia ikomye.”

Yavuze ko kandi bateganyije ibiganiro byihariye ku irushanwa ndetse n’amakipe agiye kurikirana, aho ku munsi w’umukino hazajya haba ubusesenguzi n’incamake z’umukino kugira ngo abafana baryoherwe n’irushanwa ndetse iyi mikino yose izajya inagaragara kuri application yayo ya StarTimes ON.

StarTimes ni ikigo kiyoboye mu ikoranabuhango ryo gusakaza amashusho ya Televiziyo muri Afurika, aho abagera kuri miliyoni ebyri bakoresha ifatabuguzi ryayo.
StarTimes ikorera mu bihugu bisaga 30, ifite amasheni agera kuri 480 arimo ay’amakuru, filime, filime z’uruhererekane, imikino, imyidagaduro, gahunda zigenewe abana n’ibindi.

Ikipe y'igihugu ya Côte d’Ivoire yasuye ahakorera StarTimes i Beijing mu Bushinwa
Umutoza wa Côte d’Ivoire na Kapiteni, batanga ikiganiro ku mashene ya siporo ya StarTimes n'itangazamakuru ry'Ubushinwa
Imikino Côte d'Ivoire izakina mu Gikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza