00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Biden yapfukamye yifotozanya na Golden State Warriors

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 Mutarama 2023 saa 02:17
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yakiriye muri White House Golden State Warriors yatwaye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball (NBA) y’umwaka wa 2022.

Ku wa 17 Mutarama 2023, Biden yakiriye abakinnyi n’abatoza ba Golden State Warriors mu rwego rwo kubashimira uko bitwaye mu mwaka ushize.

Mu gihe cyo gufata ifoto y’urwibutso, uyu muyobozi yatunguranye yifotoza apfukamishije ivi ry’iburyo mu gihe bimenyerewe ko ubundi aba Perezida bakunze kwifotoza bahagaze bemye.

Mu ijambo rye, Perezida Biden yashimiye iyi kipe uko yitwaye.

Yagize ati "Ndabizi iyi kipe turi guha icyubahiro uyu munsi izi icyo bisaba gukorera hamwe. Ikindi iyi kipe irwanya ivangura, ishyigikira uburinganire, ishishikariza abana n’imiryango yabo kurya neza, kwiga ndetse no gukinira ahantu hari umutekano mu rwego rwo kurwanya ubwicanyi bukoresheje intwaro."

Kapiteni wa Golden State Warriors, Stephen Curry, yashimye amahirwe bahawe ndetse avuga icyabafashije kwegukana igikombe.

Ati "Turi ikipe dukorera hamwe. Kuza kwishimana igikombe namwe bisobanuye byinshi kuri twe. Ibi bigaragaza ko imikino ihuza abantu bo mu ngeri zose z’isi, guterana imbaraga, icyizere, urukundo ndetse n’ubufatanye, urwo ni rwo rugendo rwacu umwaka ushize."

Curry yanashimiye cyane Perezida Biden kuba yarafunguje Brittney Griner, umukinnyi ukomeye cyane muri NBA y’Abagore wari ufungiye mu Burusiya.

Ni umuco ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakira ikipe yatwaye igikombe cya NBA. Warriors yaherukaga gusura umukuru w’igihugu muri White House mu 2015 ubwo Barack Obama yari Perezida.

Mu 2017 na 2018, iyi kipe nabwo yatwaye igikombe ariko banze gusura Donald Trump wari Perezida icyo gihe, ahubwo bajyana n’abanyeshuri bo mu mujyi wa Washington gusura inzu ndangamurage y’Abanyamerika b’abirabura.

Golden State Warriors ifite ibikombe bine bya Shampiyona ya NBA mu myaka umunani iheruka.

Perezida Biden yinjirana na Kapiteni wa Golden State Warriors, Stephen Curry muri White House
Biden yashimye uruhare ikipe ya Golden State Warriors igira mu mibereho y'Abanyamerika
Perezida Biden na Visi Perezida Kamala Harris, bombi bahawe umwambaro wa Golden State Warriors
Perezida Biden yapfukamye ubwo yifotozanyaga na Golden State Warriors
Mu 2022, Golden State Warriors yegukanye igikombe cya NBA cya kane mu myaka umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .