Ifoto y’Umunsi: Minisitiri Munyangaju yatangije ijonjora rya kabiri rya BAL (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Ukuboza 2019 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yatangije ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’irushanwa Basketball Africa League (BAL 2020), aho mu Rwanda hahuriye amakipe umunani yo mu gace k’iburasirazuba.

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 kugeza ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, muri Kigali Arena hari kubera imikino yo mu itsinda H ryo gushaka itike y’iri rushanwa ryashyizweho na NBA ku bufatanye na FIBA.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangije iri rushanwa ku mugaragaro mbere y’umukino Patriots BBC yo mu Rwanda yatsinzemo JKT yo muri Tanzania amanota 113-61.

Mu makipe umunani yo mu gace k’Uburasirazuba yahuriye i Kigali muri iri jonjora rya kabiri, Patriots BBC yashyizwe mu itsinda A hamwe na JKT yo muri Tanzania, University of Zambia Pacers na GNBC yo muri Madagascar.

Itsinda B rigizwe na City Oilers yo muri Uganda, Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique, Kenya Ports Authority yo muri Kenya na Cobra Club yo muri Sudani y’Epfo.

Muri aya makipe umunani, abiri muri buri itsinda azakomeza muri ½, aho atatu ya mbere azabona itike yo gukina umwaka usanzwe w’imikino wa Basketball Africa League (BAL), guhera muri Werurwe 2020.

Abakinnyi 12 Patriots BBC ihagarariye u Rwanda iri gukoresha muri iri rushanwa ni: Sagamba Sedar, Ndizeye Dieudonné, Hagumintwali Steven, Ruzigande Ally, Kenneth Gasana, Mugabe Aristide, Kasongo Junior Aubin, Nijimbere Guibert, George Wilbert JR Blakeney, A’Darius Lamar Pegue, Mukama Jean Victor na Kaje Elie.

Imikino irakomeza kuri uyu wa Gatatu, aho saa 12:30 City Oilers yo muri Uganda ihura na Ferroviario Maputo, saa 15:00 J.K.T ihure na G.N.B.C, saa 17:30 Cobra Sports irakina na KPA igera i Kigali uyu munsi mu gihe saa 20:00 Patriots BBC ikina na UNZA Pacers.

Muri iki cyumweru Kigali Arena yakiriye ijonjora rya kabiri rya BAL 2020
Minisitiri Munyangaju aganira n'abakinnyi mbere yo gutangiza umukino wasoje iy'umunsi wa mbere
Minisitiri wa Siporo Munyangaju yatangije iri rushanwa ku mugaragaro
George Wilbert Blakeney wa Patriots BBC yitegura gusama umupira wari uterewe mu kirere na Minisitiri Munyangaju
Patriots BBC yatangiye neza itsinda JKT yo muri Tanzania

Amafoto: Uwihanganye Hardi & Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .