Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FERWABA, Ishimwe Fiona, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho Flame BBC inaniwe kwerekana miliyoni 100 Frw asabwa ikipe izamutse mu Cyiciro cya Mbere.
Ati “Iki cyemezo ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange iheruka kugira ngo dutangire dutegure shampiyona yacu gukora kinyamwuga.”
Ishimwe yakomeje avuga ko ibi kandi byakozwe mu rwego rwo kugerageza gukumira ibibazo by’abakinnyi batakaga kwamburwa n’amakipe.
Flame BBC yari yahawe kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere nyuma y’uko Keplerian yari yatsindiye itike itujuje ibisabwa kubera ko Kepler BBC twakwita ikipe nkuru yayo igisanzwemo kandi amategeko atemerera amakipe abiri akura hamwe guhurira mu cyiciro kimwe.
Ishimwe yakomeje avuga ko indi mpamvu yatumye iyi kipe idakomeza mu Cyiciro cya Mbere ari uko yibanda mu kuzamura impano kurusha guhatana cyane ko ikoresha abakinnyi biga mu mashuri yisumbuye.
Ibi, bizatuma shampiyona y’uyu mwaka ikinwa n’amakipe icyenda, bisobanuye ko uyu mwaka hazamanuka ikipe imwe aho kuba ebyiri, bityo umwaka utaha hazazamuke imwe yongere abe 10.
Amakipe azakina iyi shampiyona ni APR BBC, Patriots BBC, REG BBC, Kepler BBC, Tigers BBC, Espoir BBC, UGB BBC, Azomco BBC na Orion BBC.
Biteganyijwe ko shampiyona ya 2025 izatangira ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025, aho APR BBC yari kuzakina na Flame BBC itazakina.
Patriots BBC izakira Azomco BBC saa 18:00, Tigers BBC yakira Espoir BBC saa 20:30 muri Lycée de Kigali. Ni mu gihe, REG BBC izakina na Orion BBC saa 19:00 muri Kepler College.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!