00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyatuma Los Angeles Lakers yegukana NBA mu mboni za LeBron James

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 Gashyantare 2023 saa 01:12
Yasuwe :

Kizigenza wa Los Angeles Lakers, LeBron James, yatangaje ko ikipe ye iramutse yibitseho Kyrie Irving yaba yiyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya NBA iheruka mu 2020.

Ku wa Gatandatu, tariki 4 Gashyantare 2023 nyuma yo gutsindwa na New Orleans Pelicans amanota 131-126, LeBron yabajijwe niba yakwishimira kubona Irving mu ikipe ye, maze asubiza atazuyaje ko abonetse baba biyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Yagize ati “Nubwo ikibazo atari njye kigenewe, ariko Irving ni umukinnyi mwiza wadufasha, ndumva twaba twiyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.”

Irving w’imyaka 30, aherutse gusaba ikipe ye ya Brooklyn Nets gutandukana na yo. Amakuru avuga ko ashobora guhita abisikana na Russell Westbrook wahita werekeza muri Brooklyn Nets.

Mu gihe Irving yakwerekeza muri Lakers yakongera gukinana na LeBron babanye muri Cleveland Carveries, baje no guhesha igikombe cya shampiyona mu 2016.

Uyu musore kandi azwiho gutsinda amanota menshi kuko abarirwa 27 ku mukino.

LeBron James yatangaje ko ikipe ye ya Lakers ibonye Kyrie Irving yaba igize amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona
Kyrie Irving ashobora gusanga LeBron bakinanye muri Cavs mu 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .