Ku wa Gatandatu, tariki 4 Gashyantare 2023 nyuma yo gutsindwa na New Orleans Pelicans amanota 131-126, LeBron yabajijwe niba yakwishimira kubona Irving mu ikipe ye, maze asubiza atazuyaje ko abonetse baba biyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.
Yagize ati “Nubwo ikibazo atari njye kigenewe, ariko Irving ni umukinnyi mwiza wadufasha, ndumva twaba twiyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.”
Irving w’imyaka 30, aherutse gusaba ikipe ye ya Brooklyn Nets gutandukana na yo. Amakuru avuga ko ashobora guhita abisikana na Russell Westbrook wahita werekeza muri Brooklyn Nets.
Mu gihe Irving yakwerekeza muri Lakers yakongera gukinana na LeBron babanye muri Cleveland Carveries, baje no guhesha igikombe cya shampiyona mu 2016.
Uyu musore kandi azwiho gutsinda amanota menshi kuko abarirwa 27 ku mukino.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!