Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika.
Aba-Sportif nabo ntabwo batanzwe muri ibi birori gusa kuri iyi nshuro tugiye kugaruka kuri APR BBC yaserutse mu buryo bwihariye.
Niba wari kuri Stade Amahoro cyangwa ahandi wakurikiraniye uyu muhango, birashoboka ko wabonye abantu bicaye hamwe bambaye amashati y’umweru. Abo ni Ikipe ya APR BBC.
Abagize iyi Kipe y’Ingabo bari bambaye amashati y’umweru y’amaboko magufi n’amaremare, uruhande rumwe ariho ikirango cyayo, ikindi kiriho uturongo tugaragaza ibendera ry’igihugu.
Iyi myambaro yakozwe n’inzu y’imideli ya ‘Revolution workshop’ isanzwe izwiho guhanga imyambaro ijyanye n’umuco n’amateka y’urwanda muburyo bugezweho.
Tamba Olivier wahanze iyi myambaro yabwiye IGIHE ko iyi myambaro yakozwe mu minsi ibiri gusa. Kuba umweru bisobanura u Rwanda, amabara y’ibendera n’ikirango cya APR bikagaragaza ko buri munyarwanda afite uruhare mu cyerekezo cy’igihugu.
Uyu musore kandi avuga ko yishimira kuba kera kabaye Abanyarwanda basigaye bakunda ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) binagaragaza ko ubukangurambaga bwakozwe kuri byo buri gutanga umusaruro.
Ati “ Ibi bigaragaza ko ubukangurambaga bwa Made in Rwanda leta yakoze buri gutanga umusaruro. Ubu abantu bari kubyumva bishimiye ibikorerwa iwabo kandi batewe ishema nabyo.”
Asobanura kandi ko icyahindutse ari uburyo we na bagenzi be bongereye ikoranabuhanga mu byo bakora bigatuma imyenda ikorerwa mu Rwanda ntaho wayitandukanyiriza n’iyakozwe n’inzu zisanzwe zimenyerewe muguhanga imyambaro zikomeye ku isi”
Revolution workshop ikomeje kwerekana ubuhanga budasanzwe mu gukora imideli igezweho. Yaherukaga no gukora imikenyero iyo abahagarariye u Rwanda baserukanye mu birori byo gufungura ku mugaragaro Imikino Olempike yabereye i Paris mu Bufaransa.
Iyi nzu kandi, iri mu zakoze imyambaro yaserukanywe mu kwita izina no mu mikino ya Basketball Africa League.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!