Ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024, Patriots BBC na APR BBC ziratangira uruhererekane rw’imikino irindwi ya nyuma ya kamarampaka (betPawa Playoffs), aho uwa mbere uteganyijwe saa 19:00 muri BK Arena.
Ni ku nshuro ya mbere aya makipe yombi agiye guhurira ku mukino wa nyuma mu mateka.
Icyakora umwaka ushize, Ikipe y’Ingabo yasezereye Patriots BBC muri ½ cy’iyi mikino iyitsinze imikino 3-0. Icyo gihe, havuzwe byinshi birimo ko Ikipe y’Ingabo yateguye (yaganirije) abakinnyi ba Patriots by’umwihariko Michael Dixon agakomeza kuvuga ko yavunitse ndetse nta gihe cyaciyemo yahise yerekeza muri iyi kipe yiteguraga BAL 2024.
Si ibyo gusa kuko Patriots BBC yakomeje kugaragaza ko yibwe, bityo birangira itanakinnye umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu na Espoir BBC.
Iryo hangana ndetse n’ibyabaye umwaka ushize, ni bimwe mu byongera ihangana muri uyu mukino utegerejwe na benshi.
Ku rundi ruhande, APR BBC irajya gukina ishaka kwigaranzura Patriots yayitsinze imikino ibiri muri Shampiyona, aho ubanza yari amanota (73-59) ndetse ni uwo kwishyura (77-70).
Ikipe y’Ingabo na yo yatsinze Patriots BBC amanota 91 kuri 70 muri ½ cya Rwanda Cup yaje no kwegukana itsinze REG BBC ku mukino wa nyuma.
Umutoza mushya wa APR BBC ahanzwe amaso
Mbere yo gutangira iyi mikino, APR BBC yasezereye Mazen Trakh imusimbuza James Edwards Maye. Uyu mugabo yitwaye neza asezerera REG BBC ayitsinze imikino itatu ku busa.
Umunyamakuru wa Ground Sports ukurikirana Basketball cyane, Munyeshuri Evode yabwiye IGIHE ko uyu mutoza amaze guhindura Ikipe y’Ingabo.
Yagize ati “Guhindura umutoza bizafasha APR cyane kuko yagaragaje ko imikinire ye itandukanye n’iya Maz wizereraga ku bakinnyi ku giti cyabo ariko uyu we akina nk’ikipe, aho buri wese afite amahirwe yo kugutsinda kandi agakinisha abakinnyi benshi.”
Yakomeje avuga ko uku guhindura umutoza, biri no mu rwego rwo kwiyunga n’abafana nyuma yo gutenguhwa n’ikipe by’umwihariko mu mikino ya BAL.
Ku rundi ruhande, Umutoza wa Patriots BBC, Henry Mwinuka ni uwo kwitondera cyane kuko amenyereye iyi shampiyona amaze kwegukana inshuro eshanu. (eshatu na Patriots ndetse n’ebyiri na REG BBC).
Muri uyu mukino kandi, Mwinuka arakora amateka yo gutoza imikino ya nyuma ya kamarampaka ku nshuro ya munani.
Si abatoza gusa kuko n’abakinnyi bahanzwe amaso. Nka APR BBC ifite Isaiah Miller, Aliou Diarra, Axel Mpoyo n’abandi. Ni mu gihe aba Patriots bahanzwe amaso barimo William Perry, Stephaun Branch, Prince Ibeh n’abandi.
Kwinjira kuri uyu mukino ni 2000 Frw, 5000 Frw, 10,000 Frw na 25,000 Frw kuri court side.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!