Ibyavuye mu isuzuma ku cyahitanye Kobe Bryant mu mpanuka ya kajugujugu byashyizwe ahagaragara

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Gicurasi 2020 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Isuzuma ryakorewe imirambo y’abaguye mu mpanuka ya kajugujugu yahitanye Kobe Bryant tariki ya 26 Mutarama, ryagaragaje ko we na bagenzi be umunani bari kumwe, bishwe n’ibikomere bikabije batewe n’impanuka.

Raporo ya paji 180 yashyizwe ahagaragara, yerekana ko umupilote wari utwaye iyo kajugujugu, Ara Zobayan, atigeze afata ibiyobyabwenge cyangwa ibinyobwa bisembuye.

Icyateye iyo mpanuka yabaye ku wa 26 Mutarama muri California, ahari ikirere kitameze neza, n’ubu kiracyakorwaho iperereza.

Kobe Bryant yapfanye n’abarimo umukobwa we Gianna w’imyaka 13, aho bari kumwe n’abandi bafitanye isano n’umutoza, bari kujya mu irushanwa ryari kubera muri Thousand Oaks aho Bryant yari gutoza.

Alyssa Altobelli, John Altobelli, Keri Altobelli, Sarah Chester, Payton Chester, Christina Mauser, bose bapfanye na Kobe Bryant hamwe na Ara Zobayan wari ubatwaye ubwo kajujgujugu yakoreraga impanuka mu misozi yo mu Majyaruguru ya Los Angeles.

Isuzuma ryakorewe imirambo y’aba bose, ryagaragaje ko “Tariki ya 28 Mutarama, icyateye urupfu rw’abantu icyenda ari ibikomere bikabije mu gihe uburyo urupfu babfuyemo ari impanuka.”

Ibyavuye mu isuzuma ryakozwe byashyizwe ku rubuga rwa interinti rwa Los Angeles County Medical Examiner-Coroner, ku wa Gatanu.

Kobe Bryant wegukanye shampiyona ya Basketball “NBA” inshuro eshanu, yakiniye LA Lakers ndetse afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho muri uyu mukino.

Yasezeye ku gukina by’umwuga mu 2016, amaze imyaka 20 akinira LA Lakers.

Umugore we, Vanessa Bryant, yatanze ikirego, ashinja sosiyete Island Express yabarurwagaho indege yishe abo mu muryango we, kimwe na Ara Zobayan wari uyitwaye, kuba baragize uburangare ubwo bemeraga ko iguruka mu kirere kitameze neza kandi byari bibujijwe.

Vanessa mu kirego cye yavuze ko umupilote Ara Zobayan, yahagurukije indege atabanje gusuzuma neza uko ikirere cyifashe, atabanje no gushaka amakuru y’uko ikirere kiraza kuba kimeze, yanga no gusubika urugendo ubwo yamenyaga ko ikirere cyijimye kubera ibihu byari byiriweho uwo munsi.

Umuvandimwe w’uwari utwaye indege ya kajugujugu, Berge Zobayan, yavuze ko Kobe Bryant n’abo bari kumwe bafite amakosa ndetse bagize uburangare bituma bahasiga ubuzima.

Kobe Bryant n'umukobwa we, Gianna, bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yahitanye abantu icyenda muri Mutarama uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .