Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe by’ingenzi wamenya byaranze uyu munsi.
U Rwanda na Argentine byanditse amateka mashya
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ifatwa nk’insina ngufi mu Itsinda D yatsinze Liban amanota 80-62. Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe itsinze indi kipe itari iyo ku Mugabane wa Afurika ndetse ni na bwo bwa mbere yari ikinnye Irushanwa ryo ku rwego rw’Isi.
U Rwanda kandi rwakomereje aho rwasoreje Igikombe cya Afurika cyabereye i Kigali muri Kanama 2023, aho rwasoje ku mwanya wa kane, ari na byo byaruhaye itike yo kwitabira iri rushanwa.
Kuri uyu munsi wa mbere, u Rwanda ni rwo rwatsinze amanota menshi (80) ndetse ku kinyuranyo kinini (18).
Indi kipe yigaragaje kuri uyu munsi, ni Argentine. Iyi kipe yo muri Amerika y’Epfo ni bwo bwa mbere yatsinze Ikipe yo ku Mugabane w’i Burayi mu myaka 18.
Jack Animam yigaragaje
Umunya-Philippine, Jack Animam yigaragaje ku munsi wa mbere kuko yabashije gutsinda amanota 18, akora rebound 21.
Yakurikiwe na Murekatete Bella ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda watsinze amanota menshi mu mikino ine yabaye.
Uyu mukinnyi yatsinze amanota 24 akora na rebound zirindwi. Abandi babaye abakinnyi b’umukino ni Macarena d’urso wa Argentine watsinze amanota 19 agira efficiency ya 14 na Ndioma Kane w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal watsinze amanota 16 na rebound esheshatu.
Ibigugu byaratunguwe
Iri rushanwa rijya gutangira, Ikipe y’Igihugu ya Hongrie na Grande-Bretagne ni zo zari imbere ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi (FIBA).
Birumvikana ko yanahabwaga amahirwe gusa ntabwo ariko byagenze kuko rugikubita, Hongrie yatunguwe na Sénégal iyitsinda amanota 63-61. Ni mu gihe, Argentine na yo yatunguye Grande-Bretagne iyitsinda amanota 53-47.
Ibi kandi bikomeza imikino itaha kuko aya makipe azaba ashaka gutsinda umukino wa kabiri kugira ngo yizere kuzava mu matsinda.
Iri rushanwa rirakomeza ku wa Kabiri, tariki 20 Kanama 2024, aho Philippines iri bukine na Hongrie saa 17:00, mu gihe saa Mbiri, Sénégal ihura na Brésil.
Itsinda rya Kane rizasubira mu kibuga ku wa Gatatu, aho Grande-Britagne izakina na Liban saa 17:00, u Rwanda rukine na Argentine saa Mbiri.
Abagera ku 5083 barebye umukino w’u Rwanda na Liban, bikaba byitezwe ko baziyongera ku wa Gatatu kubera intsinzi ikomeye rwabonye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!