Ku munsi usoza umwaka wa 2024, Adonis yambitse impeta umukunzi we, Uwase Kathia amusaba kuzamubera umugore.
Guhera icyo gihe ari mu bagarutsweho cyane na bamwe bamushinje ubuhehesi, ndetse haza gushyirwa hanze amashusho y’urukozasoni bivugwa ko ari aye.
Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, Adonis yagarutse kuri ibi n’ubuzima bwe muri rusange.
Abajijwe uko yahuye na Kathia bitegura kurushinga, yatangaje ko hari mu 2020 gusa batangiye gukundana mu myaka ibiri ishize.
Kimwe mu byagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi, ni ifoto Adonis ateruye Kathia ubwo bari muri Tanzania. Yagarutsweho cyane kuko Kathia aba yambaye bikini abantu batangira kwibaza ku miterere y’umubiri we.
Adonis yavuze ko ibivugwa ku mbuga nkorabyambaga ntacyo biba bimubwiye, mu gihe ibyo yakoze atabibonamo ikibazo n’umukunzi we.
Ati “Ntabwo njya ntinda ku bintu nka biriya. Njye mbaho ubuzima bwanjye mu gihe cyose ntamusuzuguje (Kathia) nanjye ntisuzuguje. Iriya foto nta kibazo nyibonamo kuko ni umukunzi wanjye nari nteruye turi ku mazi kandi nta kibazo ayibonamo.”
Yakomeje agaragaza ko kuba umuco w’u Rwanda na Amerika utandukanye ari imwe mu mpamvu akunze kutava mu rugo cyane mu kwirinda ibibazo bitandukanye.
Ati “Nkunda kuba njye, rero ntabwo numva ko nkwiye kujya ahantu binsaba kwiyoberanya. Ni byiza kwigumira mu rugo aho mpura n’abantu banyakira uko ndi.”
Adonis yakomeje avuga ko kugira ‘tattoo’ nyinshi ku mubiri, kwambara amaherena ku matwi no ku izuru biri mu bikunze gutuma abantu benshi bamwibazaho.
Abajijwe igihe ubukwe bizabera, yavuze ko ari muri uyu mwaka wa 2025 gusa ko amatariki ataremezwa.
Ati “Yego ubukwe buzaba muri uyu mwaka gusa ntabwo amatariki aremezwa kuko tugomba kubanza kureba umwaka wanjye, hari shampiyona, BAL n’andi marushanwa. Gusa Kathia n’abavandimwe be babirimo.”

Ibihe bibi muri Patriots BBC n’iby’imvune
Adonis yageze mu Rwanda mu 2020 agiye muri Patriots ubwo yari avuye muri Mexique. Ni ahantu yagiriye ibihe bibi kuko byarangiye iyi kipe imwirukanye, ibyo agaragaza ko hari ababigiyemo.
Ati “Patriots yaranyirukanye ariko byabaye nko kongera peteroli mu muriro. Niyo mpamvu buri gihe iyo duhuye nkinisha imbaraga nyinshi kuko ntabwo nishimiye ibihe nayigizemo.”
Yakomeje agira ati “Abantu benshi bibwira ko byinshi bamvuzeho cyangwa bavuga nta byumva by’umwihariko ibibi kandi ndabyumva cyane. Nzi umukinnyi ndiwe rero niyo mpamvu nagiye muri REG BBC ari nayo mpamvu nyishimira cyane kuko yampaye amahirwe nanjye nyabyaza umusaruro.”
Muri BAL ya 2024, Adonis yagize imvune ikomeye cyane yatumye amara igihe kinini, aho n’ubu nyuma y’amezi umunani atarasubira mu kibuga.
Avuga ko aribyo bihe bibi yagize mu mwuga we ariko ikipe yamwitayeho n’umuryango bimurinda kwiheba no kugira agahinda gakabije.
Ati “ Ntabwo navuga ko nagize agahinda gakabije gusa uba wihebyemo ukuntu. Nagiye kwivuriza mu rugo aho ababyeyi banjye boroheje buri kimwe. Nagize abantu bagumanye nanjye nk’umukunzi wanjye, ubufasha nabonye ku buyobozi bw’ikipe ndetse n’abafana barabinyereka buri munsi.”
Mu myaka ibiri Adonis yamaze muri REG BBC yayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona inshuro ebyiri ndetse no kwitabira BAL.
Uyu mukinnyi avuga ko ibanga ryo kugira ngo ikipe yitware neza mu Rwanda igomba kuba ifite abenegihugu beza kandi ikanitegura neza.
Ati “Ibanga ni ukugira abanyarwanda beza kuko numva buri kipe ifite ubushobozi bwo kugura umunyamahanga mwiza. Ikindi ni ukwitegura neza.”
Biteganyijwe ko Adonis umaze igihe kinini mu mvune azasubira mu kibuga muri Werurwe 2025, aho umwaka uzaba wuzuye adakina.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!