00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ian Kagame yashyigikiye APR BBC yihereranye Espoir BBC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Gashyantare 2023 saa 05:03
Yasuwe :

Umuhungu wa Perezida Kagame, 2nd Lieutenant Ian Kagame, yashyigikiye APR BBC mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona ya Basketball aho iyi kipe y’Ingabo yatsinze Espoir BBC amanota 80-35.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 3 Gashyantare 2023, abakunzi ba Basketball biganjemo abayikurikiye mu myaka 15 ishize, bari bahuriye ku kibuga cya Stecol i Masoro kwihera ijisho umukino wa APR na Espoir, amakipe yahoze ayoboye Basketball y’u Rwanda mbere y’uko Patriots na REG BBC zishingwa.

Umuhungu wa Perezida Kagame, 2nd Lieutenant Ian Kagame, ni umwe mu bari bitabiriye uyu mukino aho yifotozanyije n’abakinnyi ba APR BBC mbere y’uko umukino utangira.

APR BBC yatangiranye imbaraga nyinshi cyane uyu mukino ndetse itsinda n’amanota menshi ibifashijwemo na Fula Nganga winjijemo amanota 16.

Espoir na yo yanyuzagamo igatsinda amanota ariko atari menshi kubera kugarira neza kwa Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Bush Wamukota.

Bidatinze, agace ka mbere karangiye APR yatsinze Espoir amanota 27-11.

Mu gace ka kabiri, Espoir yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko ntibiyikundire neza kuko Sangwe Armel wanyuzagamo akinjira mu kibuga ndetse akora amanota menshi, yayigoraga cyane.

Aka gace katabonetsemo amanota menshi, APR nako yagatwaye itsinze amanota 17-8.

Ikipe y’i Nyamirambo yavuye kuruhuka koko bigaragara ko yaruhutse, maze mu gace ka gatatu igerageza gutsinda amanota menshi ibifashijwemo n’abasore bayo Irumva Héritier na Turatsinze Olivier.

Ikipe y’Ingabo yakinanaga amayeri yo kudasigwa amanota menshi ari nako ‘rebound’ za Kaje Elie na Wamukota zakomezaga kuzonga ikipe y’i Nyamirambo, agace ka gatatu karangira APR BBC igatwaye ku manota 12-11.

Espoir yaje mu gace kanyuma iri hasi cyane ubona ko yamaze kwiyakira ko umukino yawutakaje, maze itsindwa amanota menshi karahava, agace karangira itsinze amanota atanu yonyine kuri 24 ya APR.

Muri rusange, umukino warangiye APR BBC itsinze Espoir BBC amanota 80-35, uba umukino wa mbere iyi kipe y’i Nyamirambo itakaje muri uyu mwaka mu gihe iy’Ingabo itaratsindwa mu mikino itanu.

Mu yindi mikino, REG BBC yanyagiye Shoot 4 Stars amanota 101-50. Patriots yatsinze IPRC Kigali 98-40, mu gihe Kigali Titans yivanye imbere ya Tigers ku manota 78 kuri 66.

Uko indi mikino iteganyijwe:

Ku wa Gatandatu, tariki 4 Gashyantare 2023

IPRC Huye vs Orion BBC, saa 12:00 i Huye.

IPRC Kigali vs Kigali Titans, saa 12:00 muri IPRC.

Tigers BBC vs IPRC Musanze, saa 14:00 muri Stecol.

UGB vs REG BBC, saa 16:00 muri Stecol.

Ku Cyumweru, tariki 5 Gashyantare 2023

UGB vs IPRC Musanze, saa 15:00 muri Stecol

Patriots vs Espoir, saa 17:00 muri Stecol

2nd Lieutenant Ian Kagame, ni umwe mu bari bitabiriye uyu mukino aho yifotozanyije n’abakinnyi ba APR BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .