Uyu mugabo yari amaze imyaka ibiri muri Patriots, nyuma yo kuyisubiramo avuye muri REG BBC.
Umuyobozi wa Tigers BBC, Shyaka Francis, yatangarije IGIHE ko bamaze gusinyisha uyu mutoza w’izina rikomeye mu Rwanda.
Yagize ati “Mwinuka ni umutoza wacu yasinye imyaka ibiri.”
Shyaka yakomeje avuga ko bifuje guhindura umutoza kuko umwaka ushize batsindwaga mu buryo budasobanutse.
Ati “ Mu mwaka ushize amakipe yadutsindaga ku kantu gato cyane ukabona ari ikibazo cy’imitoreze.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko intego z’uyu mwaka ari uguhatanira Igikombe cya Shampiyona.
Ati “Iyo uzanye umutoza ukomeye ubu ushaka kugera ku bikomeye. Ntabwo tuje kwitabira ahubwo tuje guhatanira Igikombe cya Shampiyona, ntabwo ari Imikino ya Kamarampaka kuko yo twayigiyemo tuzi uko imera.”
Henry Mwinuka ni umutoza ukomeye cyane kuko amaze kwegukana ibikombe bitanu bya shampiyona, birimo bitatu yahesheje Patriots ndetse na bibiri byo muri REG BBC.
Shampiyona nshya izatangira tariki ya 24 Mutarama 2025, aho Tigers izatangira yakira Espoir BBC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!