Hatangajwe igihe Shampiyona ya NBA izasubukurirwa ikinwa mu buryo bwihariye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Kamena 2020 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ikunzwe kurusha izindi ku Isi, yatangaje ko izasubukurwa tariki ya 30 Nyakanga nyuma y’uko ihagaze guhera muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kamena nibwo hashyizwe ahagaragara imikino izakinwa hagati ya tariki ya 30 Nyakanga n’iya 14 Kanama 2020.

Amakipe 22 azitabira isubukurwa rya NBA, azakina imikino umunani (kuri buri imwe) izabera ku bibuga bya ESPN Wide World of Sports Complex i Walt Disney World Resort muri Florida.

Imikino ibiri izabimburira indi ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga ni uzahuza Utah Jazz na New Orleans Pelicans, ndetse n’uzahuza LA Clippers na Los Angeles Lakers mu gihe bukeye bwaho, tariki ya 31 Nyakanga, hazaba imikino itandatu irimo uwo Boston Celtics izakinamo na Milwaukee Bucks naho Houston Rockets ihure Dallas Mavericks.

Muri iri subukurwa rya NBA, buri munsi hazajya hakinwa imikino igera kuri irindwi ku bibuga bitatu bitandukanye byo muri ESPN Wide World of Sports Complex. Buri kipe izabarwa nk’iyakiriye imikino ine ndetse yongere kugirwa nk’iyakiniye hanze mu yindi mikino ine.

Ubwo NBA yasubikwagwa tariki ya 11 Werurwe, hari hasigaye imikino 259 mu mwaka usanzwe w’imikino ariko hazakinwa 88 gusa.

Amakipe 22 azakina iyi mikino ni umunani yari aya mbere muri buri gace (conference) [ni ukuvuga ane muri buri gace] kongeraho andi atandatu (atanu yo mu Burengerazuba n’imwe yo mu Burasirazuba) hagendewe ku manota yari afite.

Iyi mikino izasozwa tariki ya 14 Kanama mu gihe biteganyijwe ko hazabaho play-in izahuza ikipe ya munani n’iya cyenda muri buri gace hagati ya tariki ya 15 n’iya 16 Kanama mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Iya Play-offs yitabirwa n’amakipe umunani ya mbere muri buri gace, izatangira tariki ya 17 Kanama 2020 ikageza mu Ukwakira.

Umukino uzahuza LA Clippers na Los Angeles Lakers ni umwe muri ibiri izakinwa ku isubukurwa rya NBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .