00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe abazakina ‘NBA All Star Game 2025’, Wembanyama na LeBron James bandika amateka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 31 January 2025 saa 11:07
Yasuwe :

Umufaransa Victor Wembanyama ukinira San Antonio Spurs yahamagawe bwa mbere mu mukino w’intoranwa za Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ’NBA All Star Game 2025’, aho azaba ari kumwe n’abarimo LeBron James ugiye kuyikina ku myaka 40.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Mutarama 2025, ni bwo hatangajwe abakinnyi 24 bazagaragara mu mukino w’intoranywa, by’umwihariko abitwaye neza mu mikino iheruka ya NBA.

Umufaransa Victor Wembanyama w’imyaka 21 ukinira San Antonio Spurs, ku nshuro ya mbere yahamagawe mu bakinnyi 24 bagomba gukina umukino w’intoranwa za Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ’NBA All Star Game’.

Ni nyuma y’imyaka ibiri gusa uyu mukinnyi atangiye gukina iyi mikino, kuko ku myaka 19 ari bwo yageze muri iyi shampiyona, nyuma y’umwaka umwe ahita aba umukinnyi mwiza wayo ukiri muto, mbere yo kuza mu b’intoranywa.

Nubwo ari kwandika amateka ariko hari ababimutanzemo, LeBron James wa Los Angeles Lakers, yanditse amateka yo guhamagarwa muri iyi mikino ku nshuro ya 21, ndetse akaba agiye no kuyikina afite imyaka 40.

Abakinnyi bazakina ’NBA All Star Game 2025’ bahagarariye amakipe yo mu Burengerazuba, harimo abazabanza mu kibuga ari bo Stephen Curry, Kevin Durant, Shai Gilgeous-Alexander, Nikola Jokic na LeBron James.

Aba baziyongeraho abasimbura ari bo Anthony Edwards, James Harden, Victor Wembanyama, Jalen Williams, Alperen Sengun, Jaren Jackson Jr. na Anthony Davis.

Uburasirazuba buzahagararirwa na Jalen Brunson, Donovan Mitchell, Karl-Anthony Towns, Giannis Antetokounmpo na Jayson Tatum. Baziyongeraho Darius Garland, Cade Cunningham, Damian Lillard, Tyler Herro, Jaylen Brown, Evan Mobley na Pascal Siakam.

Uyu mukino w’intoranywa uteganyijwe kuba ku Cyumweru, tariki ya 6 Gashyantare 2025, ukazabera mu mujyi wa San Francisco.

Wembanyama ni umwe mu bakinnyi batanga icyizere muri NBA
Wembanyama yamaze kwerekana ko ari umukinnyi w'umuhanga
Wembanyama yahamagawe mu bakinnyi beza nyuma y'imyaka ibiri ageze muri NBA
LeBron James agiye gukina umukino w'Intoranywa ku nshuro ya 21
LeBron James akomeje kwandika amateka muri NBA
Abakinnyi bazakina umukino wa 'NBA All Star Game 2025'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .