00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutsindwa kwa Lakers gushobora guhindura ibitekerezo bya LeBron James

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 1 May 2025 saa 12:15
Yasuwe :

LeBron James yatangaje ko atazi niba azakomeza gukina mu mwaka utaha, nyuma y’aho Los Angeles Lakers akinira isezerewe rugikubita na Minnesota Timberwolves mu Mikino ya Kamarampaka muri NBA.

Uyu mukinnyi w’imyaka 40, yabigarutseho nyuma yo gutsindwa umukino wa kane ku manota 103-96, bityo we na bagenzi be barasezererwa.

James uyoboye abandi mu bamaze gutsinda amanota menshi mu mateka ya NBA, yari afite icyizere ko uyu mwaka ashobora kuzegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatanu.

Mu 2024 ni bwo yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Lakers. Icyo gihe yatangaje ko atazi igihe azahagarikira gukina.

Yagize ati “Ntabwo mbizi. Ni ikintu gisaba kwicarana n’umuryango wanjye, umugore ndetse n’abamfasha tukakiganiraho. Bizanaterwa n’uko nanjye nzaba niyumva.”

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino yakinnyemo, James yavuze ko icyo kwishimira muri uyu mwaka ari uko yakinanye n’umuhungu we Bronny James.

Ati “Nicyo cya mbere mu by’ukuri. Kubasha gukinana umukino nkunda n’umuhungu wanjye. Uyu mwaka wari uw’amashimwe.”

Minnesota Timberwolves yageze muri ½, izahura n’izakomeza hagati ya Houston Rockets na Golden State Warriors.

Icyakora Warriors ifite amahirwe yo gukomeza kuko imaze gutsinda imikino itatu kuri ibiri.

LeBron James yatangaje ko atazi niba azakomeza gukina umwaka utaha
Minnesota Timberwolves ya Anthony Edwards yasezereye Lakers ya LeBron James
LeBron James yatangaje ko icyamunejeje uyu mwaka ari ugukinana n'umuhungu we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .