Uyu mukinnyi w’imyaka 40, yabigarutseho nyuma yo gutsindwa umukino wa kane ku manota 103-96, bityo we na bagenzi be barasezererwa.
James uyoboye abandi mu bamaze gutsinda amanota menshi mu mateka ya NBA, yari afite icyizere ko uyu mwaka ashobora kuzegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatanu.
Mu 2024 ni bwo yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Lakers. Icyo gihe yatangaje ko atazi igihe azahagarikira gukina.
Yagize ati “Ntabwo mbizi. Ni ikintu gisaba kwicarana n’umuryango wanjye, umugore ndetse n’abamfasha tukakiganiraho. Bizanaterwa n’uko nanjye nzaba niyumva.”
Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino yakinnyemo, James yavuze ko icyo kwishimira muri uyu mwaka ari uko yakinanye n’umuhungu we Bronny James.
Ati “Nicyo cya mbere mu by’ukuri. Kubasha gukinana umukino nkunda n’umuhungu wanjye. Uyu mwaka wari uw’amashimwe.”
Minnesota Timberwolves yageze muri ½, izahura n’izakomeza hagati ya Houston Rockets na Golden State Warriors.
Icyakora Warriors ifite amahirwe yo gukomeza kuko imaze gutsinda imikino itatu kuri ibiri.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!