Uyu mukinnyi yabigarutseho mu musangiro w’umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, Shooting Touch, ukoresha Basketball mu kwimakaza uburinganire, wabereye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Williams yasuye u Rwanda mu mpeshyi ya 2024, yitabira ibikorwa bitandukanye by’uyu muryango anareba imikino imwe ya Shampiyona ya Basketball.
Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye uyu musangiro, Williams wari wambaye ishati yakorewe mu Rwanda, yagarutse ku bihe byiza yahagiriye.
Ati “Nahamaze nk’icyumweru niba atari iminsi ine cyangwa itanu ariko byari ibihe byiza cyane. Akazi bari gukora (Shooting Touch) mu Rwanda ni keza cyane ntabwo wabona uko ugasobanura, wabyumva neza ugiyeyo.”
Yakomeje agira ati “Kujyayo byari umugisha. Twubatse ibibuga, dutera amarangi n’ibindi byinshi. Ikirenze ibindi twagiye muri pariki, nabonye ibintu ntatekerezaga, nabonye imvubu imwe mu nyamanswa nkunda cyane.”
Williams yasoje ashishikariza abandi kuzajya gusura u Rwanda.
Ati “Nabonye imvubu bwa mbere mu buzima. Ntekereza ko aribyo bihe byiza nagize muri urwo rugendo. Ndashishikariza buri umwe kuzajyayo igihe abonye umwanya.”
Shooting Touch yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012, kugeza ubu imaze kubaka ibibuga umunani bya Basketball mu Rwanda, by’umwihariko mu Burasirazuba.
Izwiho kuzamura impano nyinshi, aho ubu imaze kugira abakinnyi benshi mu byiciro bitandukanye nka Tuyishime Angelique, Umwali Solange, Nibishaka Brigitte na Tuyisenge Vestine bo mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18.
Hari kandi n’abamaze kwigira hejuru nka Akaliza Nelly wa Kepler WBBC, Mutabazi Pacifique, Nkundwa Thierry na Rutayisire Imani.
Watch @NBA player Grant Williams ( @Grant2Will ) of the Charlotte Hornets ( @hornets ) rocked Made-in-Rwanda fashion as he reflected on his trip in #Rwanda during @ShootingTouch ’s Gala in #Boston last week.@ShootingTouchMA @ferwabaRW @RDBrwanda pic.twitter.com/ZsQKoxwIj1
— Rwanda in USA (@RwandaInUSA) April 17, 2025





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!