00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Grant Williams wa Charlotte Hornets yo muri NBA yavuze ku bihe byiza yagiriye mu Rwanda

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 April 2025 saa 11:12
Yasuwe :

Grant Williams ukinira Charlotte Hornets yo muri NBA, yatangaje ko ubwo aheruka mu Rwanda, yahagiriye ibihe bidasanzwe, akabona imvubu bwa mbere mu buzima bwe.

Uyu mukinnyi yabigarutseho mu musangiro w’umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, Shooting Touch, ukoresha Basketball mu kwimakaza uburinganire, wabereye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Williams yasuye u Rwanda mu mpeshyi ya 2024, yitabira ibikorwa bitandukanye by’uyu muryango anareba imikino imwe ya Shampiyona ya Basketball.

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye uyu musangiro, Williams wari wambaye ishati yakorewe mu Rwanda, yagarutse ku bihe byiza yahagiriye.

Ati “Nahamaze nk’icyumweru niba atari iminsi ine cyangwa itanu ariko byari ibihe byiza cyane. Akazi bari gukora (Shooting Touch) mu Rwanda ni keza cyane ntabwo wabona uko ugasobanura, wabyumva neza ugiyeyo.”

Yakomeje agira ati “Kujyayo byari umugisha. Twubatse ibibuga, dutera amarangi n’ibindi byinshi. Ikirenze ibindi twagiye muri pariki, nabonye ibintu ntatekerezaga, nabonye imvubu imwe mu nyamanswa nkunda cyane.”

Williams yasoje ashishikariza abandi kuzajya gusura u Rwanda.

Ati “Nabonye imvubu bwa mbere mu buzima. Ntekereza ko aribyo bihe byiza nagize muri urwo rugendo. Ndashishikariza buri umwe kuzajyayo igihe abonye umwanya.”

Shooting Touch yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012, kugeza ubu imaze kubaka ibibuga umunani bya Basketball mu Rwanda, by’umwihariko mu Burasirazuba.

Izwiho kuzamura impano nyinshi, aho ubu imaze kugira abakinnyi benshi mu byiciro bitandukanye nka Tuyishime Angelique, Umwali Solange, Nibishaka Brigitte na Tuyisenge Vestine bo mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18.

Hari kandi n’abamaze kwigira hejuru nka Akaliza Nelly wa Kepler WBBC, Mutabazi Pacifique, Nkundwa Thierry na Rutayisire Imani.

Ubwo yari mu Rwanda, Grant Williams yarebye umukino wa APR BBC na REG BBC muri Lycée de Kigali
Grant Williams yahuye na bamwe mu bakinnyi b'Ikipe y'Igihugu ya Basketball
Ubwo yarebaga umukino wa Shampiyona y'u Rwanda, Grant yahuye na Miller wakiniraga APR BBC icyo gihe
Grant yakinnye Basketball n'ab'i Kayonza
Shooting Touch imaze kubaka ibibuga umunani bya Basketball mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .