00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Golden State Warriors yateye intambwe iyiganisha ku gikombe cya NBA

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 June 2022 saa 06:46
Yasuwe :

Golden State Warriors yateye intambwe iyiganisha ku gikombe cya NBA yaherukaga mu 2019 nyuma y’aho itsinze umukino wa gatanu wayihuje na Boston Celtics mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, aho ubu isabwa gutsinda umukino utaha gusa.

Magingo aya, Warriors irayoboye kuko imaze gutsinda imikino itatu kuri ibiri ya Boston. Irasabwa gutsinda umukino wa Gatandatu gusa, ubundi igahita yegukana igikombe.

Umukino wo kuri uyu wa Kabiri warangiye Warriors itsinze amanota 104 kuri 94 ya Boston. Andrew Wiggins ni we watsinze amanota menshi ku ruhande rwa Warriors kuko yinjije 26, Klay Thompson yinjiza 21 mu gihe Steph Curry we yinjije 16.

Ku ruhande rwa Celtics, Jayson Tatum yatsinze amanota 27 akurikirwa na Marcus Smart watsinze 20 mu gihe Jaylen Brown we yatsinze 18.

Umukino wa Gatandatu ushobora guhesha Warriors igikombe uzaba ku wa Gatanu mu gihe bibaye ngombwa ko haba uwa karindwi, waba mu cyumweru gitaha ku itariki 20 Kamena.

Jordan Poole yatsinze amanota 14 muri uyu mukino
Curry na Thompson bishimira amanota atatu y'ikipe yabo
Andrew Wiggins ni we watsinze amanota menshi ku ruhande rwa Warriors kuko yinjije 26
Jayson Tatum yatsinze amanota 27 ariko ntibyatuma ikipe ye ibona intsinzi
Klay ni umwe mu bakinnyi beza NBA ifite bazi gutsinda amanota atatu
Marcus Smart agerageza kuzibira Steph Curry kugira ngo adatsinda amanota abiri
Wari umukino w’ingufu ku mpande zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .