Patriots BBC iri gukorera imyitozo muri Kigali Arena izakira iyi mikino y’ijonjora rya kabiri n’iya nyuma y’iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere nyuma yo gushyirwaho n’abategura Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) ku bufatanye na FIBA.
Ku myitozo ya nimugoroba kuri uyu wa Gatatu, iyi kipe izaba ihagarariye u Rwanda, yasuwe na Minisitiri w’Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba, ari kumwe n’abayobozi batandukanye ba Patriots ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball, Mugwiza Désiré.
Gen Nyamvumba yeretswe abakinnyi ba Patriots BBC ndetse arabaganiriza, abasaba kuzitwara neza, bakabasha gukomeza mu kindi cyiciro kizaba guhera muri Werurwe 2020.
Mu makipe umunani yo mu gace k’Uburasirazuba azakinira i Kigali muri iri jonjora rya kabiri, Patriots BBC yashyizwe mu itsinda A hamwe na JKT yo muri Tanzania, University of Zambia Pacers, na GNBC yo muri Madagascar.
Itsinda B rigizwe na City Oilers yo muri Uganda, Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique, Kenya Ports Authority yo muri Kenya na Cobra Club yo muri Sudani y’Epfo.
Muri aya makipe umunani agiye guhurira i Kigali, abiri muri buri itsinda azakomeza muri ½, aho atatu ya mbere azabona itike yo gukina umwaka usanzwe w’imikino wa Basketball Africa League (BAL), guhera muri Werurwe 2020.
Abakinnyi Patriots BBC izakoresha muri iri rushanwa ni: Sagamba Sedar, Ndizeye Dieudonné, Hagumintwali Steven, Ruzigande Ally, Kenneth Gasana, Mugabe Aristide, Kasongo Junior Aubin, Munyandamutsa Sanny, Ishimwe Didier, Makiadi Michael Ongea, Nijimbere Guibert, George Wilbert JR Blakeney, A’Darius Lamar Pegue na Mukama Jean Victor.



TANGA IGITEKEREZO