00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Flame BBC yikuye mu Cyiciro cya Mbere ku bw’ubushobozi buke

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 January 2025 saa 11:41
Yasuwe :

Flame BBC yari yatsindiye itike yo kuzakina Icyiciro cya Mbere muri Basketball nyuma yo kwitwara neza mu Cyiciro cya Kabiri, yikuye muri iri rushanwa kuko nta bushobozi ifite bwo kuzitabira imikino.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), riherutse gutangaza ko umwaka w’imikino wa 2025 muri shampiyona uzatangira ku wa 24 Mutarama 2025.

Ibi kandi bikurikirwa n’ingengabihe y’imikino ibanza ya shampiyona, aho APR BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka, yari kuzafungura imikino yayo ikina na Flame BBC.

Ntabwo byakunze ko uyu mukino uzabaho kuko iyi kipe nshya muri iri rushanwa yamaze kwemeza ko itazakina iki cyiciro kuko nta bushobozi ifite bwo kugikina.

Bivuze ko amakipe icyenda ari yo asigaye mu Cyiciro cya Mbere. Ayo makipe ni APR BBC, Patriots BBC, REG BBC, Kepler BBC, Espoir BBC, UGB BBC, Tigers BBC, Orion BBC na Azomco BBC.

Izi mpinduka zabayeho zizatuma ku mpera z’umwaka w’imikino hamanuka ikipe imwe izaba yasoreje ku mwanya wa cyenda, ariko hazamuke amakipe abiri yitwaye neza mu cya kabiri, kugira ngo amakipe yongere kuba 10 nk’ibisanzwe.

Imikino izabanza gukinwa harimo uwa Patriots BBC izahura na Azomco BBC, REG BBC na Orion BBC ndetse na Tigers BBC izakira Espoir BBC.

Flame BBC yabuze ubushobozi bwo gukina mu Cyiciro cya Mbere
Flame BBC yikuye muri Shampiyona itaratangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .