Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), riherutse gutangaza ko umwaka w’imikino wa 2025 muri shampiyona uzatangira ku wa 24 Mutarama 2025.
Ibi kandi bikurikirwa n’ingengabihe y’imikino ibanza ya shampiyona, aho APR BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka, yari kuzafungura imikino yayo ikina na Flame BBC.
Ntabwo byakunze ko uyu mukino uzabaho kuko iyi kipe nshya muri iri rushanwa yamaze kwemeza ko itazakina iki cyiciro kuko nta bushobozi ifite bwo kugikina.
Bivuze ko amakipe icyenda ari yo asigaye mu Cyiciro cya Mbere. Ayo makipe ni APR BBC, Patriots BBC, REG BBC, Kepler BBC, Espoir BBC, UGB BBC, Tigers BBC, Orion BBC na Azomco BBC.
Izi mpinduka zabayeho zizatuma ku mpera z’umwaka w’imikino hamanuka ikipe imwe izaba yasoreje ku mwanya wa cyenda, ariko hazamuke amakipe abiri yitwaye neza mu cya kabiri, kugira ngo amakipe yongere kuba 10 nk’ibisanzwe.
Imikino izabanza gukinwa harimo uwa Patriots BBC izahura na Azomco BBC, REG BBC na Orion BBC ndetse na Tigers BBC izakira Espoir BBC.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!