FERWABA yavuze uko amakipe azahembwa na BK muri Shampiyona, inamurika RDB nk’umufatanyabikorwa mushya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Ukwakira 2020 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Baskteball (FERWABA) ryatangaje ko ikipe izegukana igikombe cya Shampiyona mu bagabo n’abagore, izahabwa n’umuterankunga Banki ya Kigali miliyoni 2 Frw.

Shampiyona ya Basketball yabaye irushanwa rya mbere ryakinwe ku butaka bw’u Rwanda ku Cyumweru nyuma y’uko imikino yose ihagaritswe na Covid-19 ku wa 14 Werurwe 2020.

Kuri uyu wa Kabiri, FERWABA yatangaje ko amakipe azatwara igikombe mu bagabo n’abagore muri Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali, azahabwa miliyoni 2 Frw.

Amakipe ya kabiri azahabwa miliyoni 1. 5 Frw, aya gatatu ahabwe miliyoni 1 Frw mu gihe aya kane azahabwa ibihumbi 800 Frw.

Banki ya Kigali imaze imyaka ibiri itera inkunga Shampiyona ya Basketball mu Rwanda, izatanga miliyoni 5 Frw ku ikipe zizatwara ibikombe, ubwo zizaba zitabiriye amarushanwa yo mu karere.

Ikipe ya mbere mu bagabo izitabira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) mu gihe mu bagore, ikipe yatwaye igikombe izitabira imikino ya Zone 5 yo gushaka itike yo kwitabira Shampiyona Nyafurika (FIBA Africa Women’s Champions Cup).

FERWABA yatangaje ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) bafitanye ubufatanye bushya, aho kizatera inkunga ikipe izatwara shampiyona ya 2019/20, ubwo izaba yitabiriye imikino yo gushaka itike yo kwitabira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2021) rizaba ribaye ku nshuro ya kabiri.

Binyuze mu mafaranga yishyuwe n’abafana bareba imikino, FERWABA izatanga miliyoni 5 Frw zo gushyigikira amakipe y’abagabo n’abagore azahagararira u Rwanda mu marushanwa yavuzwe haruguru.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, yashimiye Minisitiri ya Siporo yabemereye gusubukura imikino ndetse n’ibigo bya Banki ya Kigali na RDB ku nkunga bigira mu iterambere rya Basketball.

Ati “Ndagira ngo nshimire Minisiteri ya Siporo. Ntabwo ibi byari gushoboka iyo bitaba ubufasha bwabo. Turashimira kandi abafatanyabikorwa bacu Banki ya Kigali na RDB biyemeje kudufasha kongera ingufu no kuzamura iterambere rya Basketball.”

“Hamwe n’ubufasha bw’aba bafatanyabikorwa bacu, FERWABA izakomeza kuzuza intego yihaye zo gushyigikira amakipe by’umwihariko ahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye.”

Shampiyona ya Baskteball iri gukinwa mu irushanwa rito rizamara icyumweru kimwe, izasozwa tariki ya 24 Ukwakira mu bagabo n’abagore.

Mu mwaka ushize w’imikino, Patriots BBC yatwaye igikombe mu bagabo itsinze REG BBC mu mikino ya nyuma mu gihe APR WBBC yagitwaye mu bagore itsinze The Hoops Rwa.

Patriots BBC ihagariye u Rwanda muri Basketball Africa League (BAL) yambaye Visit Rwanda mu ijonjora riheruka kubera i Kigali
Patriots BBC yegukanye Shampiyona ya 2018/19 mu bagabo
Mu mwaka ushize, Banki ya Kigali yahembye abakinnyi bahize abandi mu byiciro bitandukanye
Patriots BBC yasanze REG BBC ku mukino wa nyuma wa Shampiyona
Shampiyona ya Basketball yasubukuwe ku Cyumweru, izasozwa ku wa 24 Ukwakira
FERWABA yashimiye Banki ya Kigali na RDB ku ruhare bigira mu iterambere ry'umukino wa Basketball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .