00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWABA yateguye irushanwa rya mbere ryitabiriwe n’abarimo abafite ubumuga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro yaryo ya mbere, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA) ryatangiye gutegura amarushanwa arimo n’ay’abafite ubumuga hagamijwe kugira ngo abakinnyi bose bisange hamwe.

Ku wa 23 Ukwakira 2021 nibwo kuri Stade Amahoro i Remera hasojwe irushanwa ry’umukino wa Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu kuri batatu ryiswe "FERWABA 3X3 Elite Challenge".

Iri rushanwa ryari ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’intoki rya Basketball "FERWABA" ku bufatanye na Rwanda Wheelchair Basketball Federation (RWBF).

Ryari ryahuje amakipe y’abakina Basketball bahagaze ndetse n’ay’abafite ubumuga bakina bicaye mu tugare uzwi nka "Wheelchair Basketball" mu rwego rwo kudaheza abantu bafite ubumuga cyane ko na bo bakina Basketball (Inclusive sports).

Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA), Mutokambali Moïse, yabwiye IGIHE ko igihe cyigeze ngo amarushanwa ajye ahuzwa n’ay’abafite ubumuga kugira ngo abakinnyi bibone mu bandi.

Ati “Ni ubwa mbere bibaye ku bafite ubumuga, noneho by’umwihariko bose bakisanga mu irushanwa rimwe. Nanze ko hategurwa irushanwa ry’abafite ubumuga ukwaryo, ahubwo bose bahurire ku kibuga hamwe bakine. Nubwo baba bakina ibitandukanye, ariko bagomba guhurira hamwe.”

Yakomeje agira ati “Ni ikintu dukwiye gufashanya , tugashyira hamwe. Biri no mu itegeko ry’igihugu ntabwo ari irya siporo gusa. Igitekerezo cya Wheelchair nakigize kera mu rwego rwo kugira ngo dutangire n’iyo siporo idaheza. Dufite abahoze ari abakinnyi ba Basketball nka Meschack [Rwampungu wahoze akinira KBC agakora impanuka] kimwe n’abandi ntabwo ari abo gutereranwa.”

Mutokambali yongeyeho ko nyuma y’iri rushanwa hari andi ateganya kugira ngo amashyirahamwe yombi arusheho gukorana hagamijwe guteza imbere imikino y’abafite ubumuga ku buryo u Rwanda rwazahagararirwa mu Mikino Paralempike mu myaka iri imbere.

Ati “Nteganya gukorana na bo mu bindi byinshi kandi barabyishimiye. Hari imikino itegurwa yo kugaragaza ubuhanga butandukanye muri Basketball, ayo marushanwa ndashaka kujya nyategura kugira ngo FERWABA na RWBF bigire umubano ugaragara, turebe ko byazamura impano z’abafite ubumuga muri Basketball kuko kuri ubu ni umukino paralempike, 2024 hari igihe twakwisanga bari i Paris.”

Uko irushanwa ryagenze:

Mu makipe y’abagabo hari hitabiriye amakipe 16, aho yari agabanyije mu matsinda ane. Yahuye hagati yayo maze iya mbere muri buri tsinda ibona itike ya ½ .

Mu mikino ya ½ yabaye; LDK yabaye iya mbere mu itsinda B, yatsinze Shoot 4 Stars yabaye iya mbere mu itsinda A ku manota 17 -16.

Ku rundi ruhande, UR (A) yabaye iya mbere mu itsinda D, yatsinze CBT yabaye iya mbere mu itsinda C ku manota 12-8.

Ku mukino wa nyuma, UR (A) yatsinze LDK amanota 14-5 mu gihe CBT yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Shoot 4 Stars ku manota 6-3.

Mu bagore hitabiriye amakipe 10, ashyirwa mu matsinda abiri, aho yagiye ahura hagati yayo, abiri ya mbere muri buri tsinda abona itike ya ½ .

Muri ½ , GS Marie Reine Rwaza yabaye iya mbere mu itsinda A, yatsinze na APR yabaye iya kabiri mu itsinda B amanota 6-4 naho UR (B)yabaye iya mbere mu itsinda B, itsindwa na ESB Kamonyi yabaye iya kabiri mu itsinda A amanota 10-9.

Ku mukino wa nyuma, ES.B Kamonyi yatsinze GS Marie Reine Rwaza ku manota 15-12 naho UR (B) yegukana umwanya wa gatatu itsinze APR ku manota 13-8.

Muri Wheelchair Basketball, hari hitabiriye amakipe ane, yose ahura hagati yayo. Hakozwe urutonde mbere y’uko hakinwa ½, iya mbere ihura n’iya kane mu gihe iya kabiri yahuye n’iya gatatu.

Ikipe y’Indangamirwa (Team Basile), yabaye iya mbere itsinze Inganizi (Team Hashim) ku manota 4-2 naho Indatwa (Team Meschack) yegukana umwanya wa gatatu itsinze Ingeri (Team Slim) ku manota 6-5.

Mu bihembo byatanzwe, ikipe ya mbere mu bagabo n’abagore yahawe imidali ya zahabu ndetse n’inkweto za siporo, iya kabiri ihabwa imidali ya Feza naho iya gatatu ihabwa imidali ya Bronze.

Mu cyiciro cy’abafite ubumuga (Wheelchair Basketball), ikipe yabaye iya mbere yahawe imidali ya zahabu, umupira wo gukina ndetse n’inkweto za siporo, iya kabiri ihabwa imidali ya Feza n’umupira wo gukina naho iya gatatu ihabwa imidali ya Bronze n’umupira wo gukina.

Basketball y’abakina ari batatu, ikinirwa muri ½ cy’ikibuga gisanzwe, aho buri kipe iba ifite abakinnyi bane barimo umwe w’umusimbura.

Umukino ukinwa iminota 10, ahasanzwe hatsindirwa amanota atatu muri Basketball isanzwe, habarirwa amanota abiri mu gihe ahatsindirwa abiri, habarirwa inota rimwe. Iyo hari ikipe igize amanota 21, umukino uhita urangira.

Basketball y’abakina ari batatu, ikinirwa muri ½ cy’ikibuga gisanzwe
Amakipe atandukanye yari yitabiriye iri rushanwa ryabaye mu mpera z'icyumweru gishize
Amakipe ane y'abafite ubumuga yitabiriye iri rushanwa rya Basketball y'abakina ari batatu
Ikipe y'Indatwa ikina na Ingeri
Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y'u Rwanda, Umutoni Salama, ahemba ikipe ya mbere mu bafite ubumuga
Ikipe y’Indangamirwa yishimira umwanya wa mbere yabonye
Amakipe ane y'abafite ubumuga yitabiriye iri rushanwa, yifotozanya n'abayobozi
Amakipe yitwaye neza mu bagore yifotoza
Umuyobozi wa Tekinike muri FERWABA, Mutokambali Moïse (hagati) yavuze ko hari andi marushanwa bateganya azaja yitabirwa n'abafite ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .