FERWABA igiye gutangiza uburyo bwo kugura amatike hakoreshejwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Kanama 2020 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko ku wa Gatanu rizamurika uburyo bushya bwo kugira amatike yo kwinjira ku mikino hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ubusanzwe, kwinjira ku mikino ya Basketball, Volleyball n’iy’umupira w’amaguru byasabaga ko umufana cyangwa undi muntu agura itike ahibereye.

FERWABA yatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 14 Kanama, izamurika ubufatanye igiye kugirana n’Ikigo cya PMG gikora ibijyanye n’amatike ku buryo azajya agurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Iti “Ubu bufatanye buzagaragaza uburyo bushya bwo kugura amatike hakoreshejwe ikoranabuhanga (E-Ticketing) PMG yakoreye FERWABA kugira ngo yoroshye icungwa ry’amatike ku mikino itegurwa na federasiyo.”

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball rigiye gushyira hanze ubu buryo mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Igikombe cya Afurika mu Bagabo (Afrobasket 2021) kizaba kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2021.

Kigali Arena izakinirwaho iri rushanwa mu mwaka utaha, isanzwe ifite uburyo buzajya bufasha mu kureba amatike yaguzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga.

FERWABA igiye gutangiza uburyo bwo kugura amatike hakoreshejwe ikoranabuhanga
Abafana bashobora kuzajya bagura amatike bitabasabye ko bagera ku kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .