00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ferroviário Maputo yegukanye igikombe, APR WBBC itwara umudali w’umuringa mu mikino nyafurika

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 December 2024 saa 09:08
Yasuwe :

Ferroviário Maputo yo muri Mozambique yatwaye igikombe n’umudali wa zahabu, APR WBBC yegukana umudali w’umuringa, mu mikino nyafurika (Africa Women’s Basketball League 2024).

Iyi mikino yaberaga i Dakar muri Sénégal, kuva tariki ya 6 kugeza kuya 15 Ukuboza 2024.

Iri rushanwa ryarangiye, Ferroviário Maputo ihigitse andi, by’umwihariko Al Ahly yo mu Misiri yatsinze ku mukino wa nyuma amanota 81-72 yegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatatu nyuma ya 2018 na 2019.

APR WBBC yari ihagarariye u Rwanda, yegukanye umudali w’umuringa nyuma yo gutsinda bigoranye ASC Ville de Dakar amanota 96-94, uba umudali wa mbere yegukanye.

Muri iri rushanwa ryo mu 2022, Ikipe y’Ingabo yabaye iya nyuma, mu 2023 ntiyabashije kwitabira, mu gihe uyu mwaka yegukanye umudali w’umuringa.

Indi kipe yari ihagarariye u Rwanda ni REG WBBC yari yabaye iya kane mu mwaka ushize, ariko uyu ntabwo yitwaye neza kuko yasoreje ku mwanya wa gatandatu, nyuma yo gutsindwa na Friends of Basketball Association yo muri Côte d’Ivoire amanota 55-47.

Umunya-Canada, Shaina Pellington wa APR WBBC yabonetse mu bakinnyi batanu beza b’irushanwa ndetse aba uwaritsinzemo amanota menshi.

Ferroviário Maputo yegukanye igikombe n'umudali wa zahabu
Ferroviário Maputo yegukanye iri rushanwa ku nshuro ya gatatu
Abakinnyi ba Ferroviário Maputo bishimira intsinzi
Al Ahly yegukanye umudali wa feza
Ku nshuro ya mbere mu mateka, APR WBBC yegukanye umudali w'umuringa muri AWBL
Shaina Pellington (ubanza iburyo), ari mu bakinnyi beza b'irushanwa
Shaina Pellington yahembwe nk'uwatsinze amanota menshi bimushyira mu ikipe nziza y'irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .