Iyi mikino yaberaga i Dakar muri Sénégal, kuva tariki ya 6 kugeza kuya 15 Ukuboza 2024.
Iri rushanwa ryarangiye, Ferroviário Maputo ihigitse andi, by’umwihariko Al Ahly yo mu Misiri yatsinze ku mukino wa nyuma amanota 81-72 yegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatatu nyuma ya 2018 na 2019.
APR WBBC yari ihagarariye u Rwanda, yegukanye umudali w’umuringa nyuma yo gutsinda bigoranye ASC Ville de Dakar amanota 96-94, uba umudali wa mbere yegukanye.
Muri iri rushanwa ryo mu 2022, Ikipe y’Ingabo yabaye iya nyuma, mu 2023 ntiyabashije kwitabira, mu gihe uyu mwaka yegukanye umudali w’umuringa.
Indi kipe yari ihagarariye u Rwanda ni REG WBBC yari yabaye iya kane mu mwaka ushize, ariko uyu ntabwo yitwaye neza kuko yasoreje ku mwanya wa gatandatu, nyuma yo gutsindwa na Friends of Basketball Association yo muri Côte d’Ivoire amanota 55-47.
Umunya-Canada, Shaina Pellington wa APR WBBC yabonetse mu bakinnyi batanu beza b’irushanwa ndetse aba uwaritsinzemo amanota menshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!