Elite Lakers na ES Ste Bernadette zegukanye irushanwa rya BK Jr 3x3 Basketball U-17

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Ugushyingo 2019 saa 04:49
Yasuwe :
0 0

Amakipe ya Elite Lakers mu bahungu na ES Ste Bernadette mu bakobwa, ni yo yegukanye irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17 rya Basketball y’abakina ari batatu ku rwego rw’igihugu, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ku bufatanye na Banki ya Kigali PLC.

Iri rushanwa ryahuje amakipe 20 arimo 10 y’abahungu n’andi 10 y’abakobwa ryasorejwe mu karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru, rihuza amakipe avuye mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

Basketball y’abakina ari batatu, ikinwa muri ½ cy’ikibuga gisanzwe, aho buri kipe iba ifite abakinnyi bane barimo umwe w’umusimbura.

Umukino ukinwa iminota 10, ahasanzwe hatsindirwa amanota atatu muri Basketball isanzwe, habarirwa amanota abiri mu gihe ahatsindirwa abiri habarirwa inota rimwe. Iyo hari ikipe igize amanota 21, umukino uhita urangira.

Ku mukino wa nyuma mu bahungu, Elite Lakers yegukanye umudali wa Zahabu itsinze VJN y’i Rubavu amanota 12-9.

Elite Lakers yari yasezereye Rafiki Kids iyitsinze amanota 11-6 muri ½ mu gihe VJN yakuyemo CBT B, iyitsinze amanota 9-6.

CBT B yegukanye umwanya wa gatatu, itsinze Rafiki Kids y’i Nyamirambo amanota 13-11.

Mu cyiciro cy’abakobwa, irushanwa ryegukanywe na ES Ste Bernadette y’i Kamonyi, yatsinze Ste Marie Reine Rwaza B amanota 20-7.

ES Ste Bernadette yari yabanje gusezerera ENDP Karubanda iyitsinze amanota 7-4 mu gihe Marie Reine Rwaza (B) yakuyemo Marie Reine Rwaza (A) ku manota 8-5.

ENDP Karubanda ni yo yabaye iya gatatu, itsinze Marie Reine Rwaza (A) amanota 9-7.

Visi Perezida wa kabiri muri FERWABA ushinzwe amarushanwa, Nyirishema Richard, yavuze ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze ku buryo intego bihaye mu mwaka utaha ari ukongera amakipe azarikina ndetse rigakinwa no mu bakuru.

Ati” Icyo twishimira ni uko twari twabiteguye niko byabaye, abana barakinnye twabonye impano zitandukanye. Irushanwa rya batatu kuri batatu, ni uburyo butandukanye bwo gukina Basketball bituma umukinnyi agaragaza impano aba afite, ibyo nibyo numva ko twanakomeza mu mwaka utaha ariko noneho tugashyiramo amakipe menshi kurushaho ndetse turateganya ko iri rushanwa ryazakinwa no mu cyiciro cy’abakuru.”

Umuhuzabikorwa w’iri rushanwa rya Basketball y’abakina ari batatu, Mutokambali Moïse yavuze ko ari ubwa mbere mu Rwanda habaye irushanwa ryemewe ry’uyu mukino ndetse batangiriye ku bari munsi y’imyaka 17 kugira ngo hategurwe ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18.

Ati” Iri rushanwa rizadufasha kubona impano nshyashya ndetse turebemo abo tuzifashisha mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, tugiye gukomeza kubakurikirana kuko iri rushanwa n’umwaka utaha rizagaruka kubera ko rihesha abakinnyi amanota ndetse n’igihugu muri rusange."

Ku ruhande rwa Banki ya Kigali PLC yateye inkunga iri rushanwa, Nshuti Thierry ukuriye ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa, yavuze ko bishimiye uburyo iri rushanwa ryagenze ndetse biteguye kunoza uburyo byagenzemo mu mwaka utaha.

Ati" Uyu ni umwaka wa mbere, ariko twishimiye uko iri rushanwa ryagenze kandi naho bitagenze neza umwaka utaha tuzahakosora. Burya iyo uzi icyo ushaka inyungu urayibona, ushoye muri siporo ntakabuza uvanamo inyungu. Icya mbere ni ukumenya ikikuzanyemo kereka iyo ari wowe unaniwe gukora kuko Siporo ikuzanira abantu ndetse bakakwegereza abakunzi bayo, ikiba gisigaye ni uko wowe umenya ikikuzanye."

Ikipe za mbere zahawe ibahasha y’ibihumbi 100 Frw, imidali, inkweto zo kwambara ndetse n’imipira ibiri yo gukina.

Iza kabiri zahawe ibihumbi 50 Frw, imidali n’imipira ibiri yo gukina mu gihe iza gatatu zahawe imipira yo gukina.

Kuri iki Cyumweru nibwo hasojwe irushanwa rya Basketball y'abakina ari batatu, ryatewe inkunga na Banki ya Kigali PLC
Iyi mikino yahuje abana batarengeje imyaka 17, yasorejwe i Rubavu ku rwego rw'igihugu
CBT B yabaye iya gatatu mu bahungu
ENDP Karubanda yabaye iya gatatu mu bakobwa
Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza yabaye iya kabiri mu bakobwa
Nshuti Thierry ukuriye ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Banki ya Kigali PLC, ahemba ikipe ya ES Ste Bernadette y'i Kamonyi, yabaye iya mbere mu bakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza