Amakipe akomeje kwitegura shampiyona nshya izatangira tariki ya 24 Mutarama 2024.
Ni umwaka wa kabiri, Coach Gaël ashoye muri iyi kipe, aho uwa mbere yagaragaje impinduka kuko yagerageje kuzamura urwego.
Mu kiganiro Cafe Sports gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, uyu mugabo yatangaje ko abakunzi ba Basketball bazabona UGB isakuza.
Yagize ati “ Uyu mwaka tuzasakuza pe (bazatwumva) niyo ntego yacu uyu mwaka. Izaba ari ikipe ikomeye. Ntabwo mvuze ko tuzatwara igikumbe ubu ariko batangire batwitegure.”
Muri shampiyona ishize, UGB yabaye iya gatandatu n’amanota 26 irushanwa 11 na Patriots BBC yasoje regular season iyoboye.
UGB izatangira umwaka isura Kepler BBC ku wa 25 Mutarama 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!