00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Club Rafiki ivuguruye yatashywe, Perezida Kagame yizeza kongera ibikorwaremezo bya siporo (Amafoto na Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 22 May 2022 saa 02:04
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yitabiriye igikorwa cyo gutaha Ikibuga cya Club Rafiki cyavuguruwe, yizeza ko Guverinoma y’u Rwanda igiye kongera imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bya siporo bimeze nkacyo.

Iki kibuga giherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali cyatashywe ku wa 21 Gicurasi 2022. Ni nyuma y’ibikorwa byagikozweho birimo kuvugurura urwambariro, amarangi yacyo, guhindura ‘panier’ n’ibindi.

Ku nshuro ya mbere, cyatangiye kuvugururwa nyuma y’isezerano ryatanzwe mu 2015 ubwo abatangije Giants of Africa basuraga u Rwanda, bakajya guhura n’abana bakinira Basketball kuri Club Rafiki.

Giants of Africa ni umuryango washinzwe mu 2003 n’Umunya-Nigeria Masai Ujiri uyobora Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada. Yari agamije guteza imbere Basketball mu Banyafurika bakiri bato. Yawutekerejeho nyuma yo kubona ko badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye bitewe n’uko batagera ku bikorwaremezo bituma berekana impano bifitemo.

Icyiciro cya mbere cyo kuvugurura Club Rafiki cyatashywe ku mugaragaro ku wa 8 Kanama 2017, ariko hakomeza ibikorwa bimwe na bimwe byo gukomeza kubungabunga iki kibuga.

Perezida Kagame ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutaha Ikibuga cya Club Rafiki kivuguruye, yashimye Masai Ujiri ku musanzu wo mu gushyiraho ahantu hatorezwa urubyiruko n’abana bato.

Yagize ati “Birashimishije kugaruka hano nyuma y’igihe kirekire. Ubwo tuhaheruka, byashoboka ko bamwe muri aba bana bari bataravuka, hari n’abari bafite umwaka. Ni byiza kubona bakura, n’aha haguka.’’

“[Masai Ujiri] Warakoze ku mbaraga washyize hano. Nkwijeje ko njye ubwanjye na Guverinoma hari icyo tuzongeraho; bikaba byanarenga aha bikagera mu tundi duce. Hari icyo tuzakora.’’

Yavuze ko Masai yakoze neza gutanga urugero rwiza rw’ibikwiye gukorwa. Ati “Aha turavuga by’umwihariko kuri Basketball, impano zihari, imbaraga zihari, turashaka kuzireba, zigakura kuva mu buto. Muri uru rugero rw’ibyo dukwiye kwitega, gukurira hano no gukoresha iki kibuga. Ibyiza biri imbere, turi kubikoraho.’’

Perezida Kagame yijeje ko Guverinoma y'u Rwanda igiye gushyira imbaraga mu kongera ibikorwaremezo bya Siporo mu Mujyi wa Kigali

Masai Ujiri yashimiye inzego zitandukanye zigira uruhare mu iterambere rya siporo by’umwihariko ifite imizi mu bato.

Yagize ati “Ndashimira mwe urubyiruko. Ndashimira u Rwanda, rwabaye igihugu kuri benshi. Aha hantu turi hafite amateka yihariye muri siporo.’’

Yasobanuye ko Giants of Africa yashinze, yafashe icyemezo cyo kuvugurura kuri Club Rafiki nyuma yo kujya kuhakinira bagasanga hameze nabi.

Yagize ati “Hari ahantu hameze nabi, ubu habaye ahadasanzwe kuri twese. Ndashimira uru rubyiruko rwatumye tuza hano. Twizera ko tuzakomeza gutera imbere ku Mugabane wa Afurika.’’

Kuri Club Rafiki hitoreza abana bari hagati y’imyaka 8-14 n’urubyiruko rufite urukundo rwa Basketball.

Perezida wa Club Rafiki, Stephanie Alamba, yavuze ko kuva iki kibuga cyatangira kubakwa, cyatanze umusanzu mu iterambere ry’impano z’abato.

Ati “Kuvugurura ikibuga bizadufasha kureba kure no kuzamura urubyiruko mu marushanwa akomeye arimo BAL no muri NBA.’’

Yijeje ko ikibuga kizakomeza gufatwa neza no kubungabungwa kugira ngo kirusheho kugirira benshi akamaro.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yashimangiye ko Leta izakomeza gukorana na Giants of Africa.

Ati “Giants of Africa imaze igihe ikorana na Leta y’u Rwanda. Ni igihe cyiza cyo kubakira ku hahise no gukomeza kwiteza imbere. Uyu munsi turishimira ubucuti n’umuhate wa Giants of Africa mu kubaka siporo muri rusange.’’

“Amahitamo yanyu yo kuvugurura Club Rafiki avuze byinshi cyane. Aha hazakomeza kuba igicumbi n’irerero ry’abana mu mukino wa Basketball.”

Igikorwa cyo gutaha Ikibuga kivuguruye cya Club Rafiki cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abazwi muri Basketball nka Perezida wa Basketball Africa League, BAL, Amadou Gallo Fall n’Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams n’abandi. Cyarimo n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abikorera n’abahagarariye imiryango idaharanira inyungu.

Ikibuga cya Club Rafiki gifite amateka akomeye muri Basketball y’u Rwanda. Ni cyo Espoir BBC yitorezaho, ikanacyakiriraho imikino ya Shampiyona.

Kuri ubu muri Club Rafiki harimo ibibuga bibiri bya Basketball, hari gutorezwa abana n’urubyiruko 50 binyuze muri gahunda ya Giants of Africa, igamije kubatoza no kubakundisha uyu mukino.

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Abana 50 ni bo bari gutorezwa muri Club Rafiki binyuze muri gahunda yatangijwe na Giants of Africa
Ururbyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rwashyiriweho ahantu harufasha kwitoreza umukino wa Basketball
Kureba ikibuga ubona ko giteye amabengeza
Iki kibuga cyavuguruwe bigizwemo uruhare na Giants of Africa
Masai Ujiri yashimiye inzego zitandukanye zigira uruhare mu iterambere rya siporo ihereye mu bakibyiruka
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yashimangiye ko imikoranire ya Leta na Giants of Africa yitezweho umusaruro
Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams, yavuze ko gutaha iki kibuga ari intambwe ikomeye mu iterambere rya Basketball muri Afurika
Perezida wa Basketball Africa League, BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko bishimishije kubona abana bato berekana urukundo bafitiye umukino
Uhereye ibumoso: Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Perezida wa Club Rafiki, Stephanie Alamba; Perezida wa Basketball Africa League, BAL, Amadou Gallo Fall; Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri
Club Rafiki yatangiye kuvugurura nyuma y'isezerano ryatanzwe na Masai Ujiri mu 2015
Perezida wa Club Rafiki, Stephanie Alamba, yijeje ko ikibuga kizakomeza kubungwabungwa neza
Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga muri Canada, Harjit Singh Sajjan, uri mu ruzinduko mu Rwanda na we yitabiriye iki gikorwa
Abayobozi bakuru barimo Masai Ujiri (iburyo) na Amadou Fall ubwo bakataga 'ribbon' mu gutaha iki kibuga ku mugaragaro
Byari ibyishimo nyuma yo gufungura iki kibuga cyanyuzeho benshi mu bafite amazina muri Basketball y'u Rwanda
Urban Dance yasusurukije abitabiriye iki gikorwa binyuze mu mbyino zigezweho
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yahuje urugwiro n'umwe mu bana bari muri iki gikorwa
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary (iburyo) bari bafite akanyamuneza ko kwicarana n'abana bato
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, na we yitabiriye iki gikorwa
Abana batozwa Basketball bafite abatoza babifitiye ubumenyi buhagije
Abana b'abakobwa na bo baritinyutse, bajya gukina Basketball
Abatoza b'abana bo muri Club Rafiki bajya inama mbere yo gutangira kubaha imyitozo
Umusifuzi Mpuzamahanga Mukansanga Salima na we yitabiriye iki gikorwa
Perezida Kagame ubwo yageraga kuri Club Rafiki yakiriwe n'abarimo Masai Ujiri watangije Giants of Africa
Perezida Kagame yitabiriye iki gikorwa ari kumwe na Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga muri Canada, Harjit Singh Sajjan (ibumoso), Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors n'Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams
Perezida Kagame yabwiye abana n'urubyiruko batorezwa kuri Club Rafiki ko impano zabo zihanzwe amaso mu iterambere rya Basketball
Perezida Kagame yateye aninjiza umupira mu gakangara mu kwerekera abakiri bato uko bakwiye kwitwara
Imipira myinshi yateye, yayinjije neza mu gakangara
Perezida Kagame ubwo yadundaga umupira mbere yo kuwutereka neza muri 'panier'
Masai Ujiri washinze Giants of Africa yinjiza umupira neza mu gakangara
Perezida Kagame yari afite akanyamuneza
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe na Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga muri Canada, Harjit Singh Sajjan (ibumoso), Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors
Perezida Kagame aganira na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors
Masai Ujiri ni we wayoboraga Perezida Kagame aho ari bukinire
Perezida Kagame yerekanye impano ye mu gukina basketball
Perezida Kagame yakoraga umwitozo umeze kimwe n'uw'abana batorezwa muri Club Rafiki
Adunda umupira agerageza gucenga uwari umusatiriye mbere yo gutsinda
Perezida Kagame mbere yo gutera umupira mu gakangara yabanzaga akawitegereza neza
Aho yari atangiye kuwunyuza inyuma ye asa n'uwuzengurutsa nk'uko abo bana b'abakobwa bari kubikora
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi mu nzego nkuru za Leta n'abandi
Perezida Kagame yasuhuje abana bato bari muri iki gikorwa, urugwiro rwe rwongera gusembura ibyiyumviro bya benshi
Ikibuga cya Club Rafiki cyaravuguruwe, ubu giteye amabengeza
Mu mfuruka za Club Rafiki hose harasanzwe, hongererwa ubwiza
Mu byavuguruwe harimo n'urwambariro rugezweho
Intebe zo kwicaraho zihari ku bwinshi
Ng'icyo Ikibuga cya Basketball muri Club Rafiki nshya
Na 'panier' n'inshundura zazo ni bishya
Kuri ubu muri Club Rafiki hateye amabengeza
Ukigera kuri Club Rafiki ahabwa ikaze n'aya magambo ari ku nkomanyizo z'umuryango winjira ahari ikibuga cya Basketball

Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy

Video: Mucyo Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .