00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cisse yongereye amasezerano muri REG WBBC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 February 2025 saa 11:07
Yasuwe :

Micomyiza Rosine uzwi nka Cisse yongereye amasezerano y’umwaka muri REG WBBC.

Uyu mukinnyi uri mu beza muri Shampiyona ya Basketball mu bagore, yari yifujwe cyane na mukeba APR WBBC ariko ntibyakunda kuko Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yatsinze urugamba rwo kumugumana.

Micomyiza azwiho gutsinda amanota atatu menshi ndetse imyaka imaze kuba myinshi ariwe wegukana icyo gihembo muri shampiyona.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30, ni umwe mu bafite ubunararibonye muri iyi shampiyona ndetse no muri REG WBBC by’umwihariko.

Micomyiza yakuze aconga ruhago ndetse no gusiganwa ku maguru yakoraga mbere yo kwerekeza muri Basketball, ubwo yigaga muri APE Rugunga.

Yakomereje muri Uganda aho yigaga muri Kaminuza ya Uganda Christian University. Yegukanye ibikombe bitatu bya shampiyona muri iyi kipe, mbere yo kugaruka mu Rwanda akinira The Hoops ndetse na REG WBBC abarizwamo kugeza ubu.

REG WBBC yatangiye neza shampiyona y’uyu mwaka itsinda UR BBC amanota 99-47.

Micomyiza Rosine yongereye amasezerano y'umwaka muri REG WBBC
Micomyiza ni umwe mu bamaze igihe kinini muri shampiyona
Umwaka ushize, Micomyiza yegukanye igihembo cy'uwatsinze amanota atatu inshuro nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .