00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chadie Bowie yongereye amasezerano muri Kepler BBC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 27 December 2024 saa 09:51
Yasuwe :

Chadie Bowie wabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona ishize, yongereye amasezerano y’umwaka muri Kepler BBC.

Ni amakuru IGIHE yahamirijwe n’Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri Kepler, Kabengera Claude.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28, ni umwe mu nkingi za mwamba muri iyi kipe y’i Kinyinya ndetse yayifashije gukina Imikino ya Kamarampaka mu mwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya Mbere.

Chadie ni umukinnyi mwiza cyane kuko muri Shampiyona ishize yabaye uwahize abandi (MVP) ndetse n’uwatsinze amanota menshi angana na 410.

Kepler BBC ikomeje kwiyuka yitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira tariki ya 24 Mutarama 2025.

Iyi kipe kandi iheruka no kugura Turatsinze Olivier yakuye muri Espoir BBC ndetse na Kaje Elie wavuye muri APR BBC.

Chadie Bowie yongereye amasezerano muri Kepler BBC
Chadie Bowie ni umwe mu bakinnyi beza muri shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .