Ni amakuru IGIHE yahamirijwe n’Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri Kepler, Kabengera Claude.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28, ni umwe mu nkingi za mwamba muri iyi kipe y’i Kinyinya ndetse yayifashije gukina Imikino ya Kamarampaka mu mwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya Mbere.
Chadie ni umukinnyi mwiza cyane kuko muri Shampiyona ishize yabaye uwahize abandi (MVP) ndetse n’uwatsinze amanota menshi angana na 410.
Kepler BBC ikomeje kwiyuka yitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira tariki ya 24 Mutarama 2025.
Iyi kipe kandi iheruka no kugura Turatsinze Olivier yakuye muri Espoir BBC ndetse na Kaje Elie wavuye muri APR BBC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!