Muri uyu mukino, Celtics yatsinze New York Knicks amanota 132-109. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bigize iyi mpeta ibarirwa agaciro k’ibihumbi 40$, arenga miliyoni 54 Frw.
Hejuru kuri iyi mpeta handitsemo ijambo Celtics, rizengurutswe n’uduce 18 twa zahabu dusobanura ibikombe bya NBA iyi kipe ifite.
Ku muzenguruko wayo hejuru handitse ijambo World (Isi), ryandikishijwe zahabu 30 zisobanura imyaka 30 iyi kipe imaze ikinira ku kibuga cyayo TD Garden.
Hasi handitse ijambo ‘Champions’ ryandikishije zahabu 80 zisobanura intsinzi yabonye mu mwaka ushize w’imikino haba muri regular season n’imikino ya Kamarampaka.
Ku muzenguruko w’iruhande rw’ibumuso hari utundi duce twa zahabu 16 dusobanura intsinzi yabonye mu mikino ya Kamarampaka.
Ni mu gihe ku ruhande rw’iburyo hari uduce 84, duhagarariye impuzandengo y’amanota 84 iyi kipe yabarirwaga gutsinda ku mukino.
Uvuye hejuru (hamwe hagaragara), ukajya ku muzenguruko wose, handitseho imyaka yose Celtics yegukanye Igikombe cya Shampiyona.
Umanutse hamwe urutoki rujya, inyuma ku ruhande rumwe hashushanyije Igikombe cya NBA, munsi yacyo handitse imikino yatsinze n’iyo yatsinzwe mu mwaka ushize (80-21).
Ku rundi ruhande, handitseho izina na nimero bya buri mukinnyi, munsi handitse intero y’ikipe (Slogan) ivuga ngo "Icyo byasaba cyose’ (Whatever it takes).
Igisenge cy’iyi mpeta ushobora kugitandukanye (kimeze nk’indumane), aho mu gice kimwe handitsemo buri nimero y’umukinnyi, ku rundi handitse amanota n’umunsi Celtics yegukaniyeho igikombe. Tariki 14 Kanama 2024 ndetse n’amanota 106-88 yatsinze Dallas Mavericks ku mukino wa nyuma.
Mu impeta imbere (hamwe urutoki rujya) handitsemo imikino ya kamarampaka, Celtics yatsinze Miami Heat, Cleveland Cavaliers, Indiana Pacers na Dallas Mavericks yatsinze ku mukino wa nyuma.
We got some really BIG rings 💎 pic.twitter.com/yNAMLpHOQv
— Boston Celtics (@celtics) October 22, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!