00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byagenze gute ngo Espoir BBC yari ubukombe mu Rwanda yisange aharindimuka?

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 4 April 2025 saa 02:19
Yasuwe :

Biragoye gutandukanya Basketball y’u Rwanda na Espoir BBC, ikipe iri mu zanditse amateka akomeye muri uyu mukino w’intoki mu myaka 30 ishize.

Iyi kipe y’ubukombe izwiho kuzamura impano nyinshi ndetse yahoze yegukana ibikombe bya Shampiyona, aho ifite bitandatu yegukanye mu 1999, 2004, 2012, 2013, 2014 na 2015.

Icyakora ibihe ntabwo ari byiza nk’uko byahoze kuko muri Shampiyona y’uyu mwaka, iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma.

Igiteye impungege kurushaho, ni uko iyi kipe y’i Nyamirambo yatsinze umukino umwe gusa muri 11 imaze gukina muri uyu mwaka.

Mu gushaka kumenya icyagoye iyi kipe, IGIHE yaganiriye na Perezida wayo Rutagarama Fidèle, agaragaza ikibazo cy’amikoro nk’impamvu y’umusaruro mubi.

Yagize ati “ Ubu Basketball irahenze cyane, ku buryo mu Cyiciro cya Mbere kugira ngo ubashe gukina ku rwego rw’amakipe ane ajya mu Mikino ya Kamarampaka birasaba kuba ufite umuterankunga wa miliyoni 200 Frw kubera ukuntu abakinnyi basigaye bahenze.”

Yakomeje agira ati “Nk’abakinnyi bo ku rwego rwa mbere rwa APR BBC cyangwa REG BBC benshi ntabwo bari munsi yo guhembwa miliyoni 3 Frw. Bamwe b’abanyarwanda bagira icyo bagufasha ntabwo bari munsi ya miliyoni ku kwezi. Bya bindi twakoraga byo kwishyurira umwana amafaranga y’ishuri nka Kaminuza ukamuhemba ibihumbi 300 Frw ntabwo bigikunda.”

Rutagarama yagaragaje ko kubera amikoro make bafite abakinnyi badakanganye.

Ati “Mu Cyiciro cya Mbere turi gukina turi amakipe icyenda ariko nitwe gusa tudafite Umunyamerika, abandi ni umwe cyangwa babiri. Ibintu byarahindutse bisigaye bigoye cyane.”

Abajijwe niba nta mpugenge zo kuzamanuka mu Cyiciro cya Kabiri zihari, Rutagarama yavuze ko ntazo kuko bagiye kongeramo abakinnyi.

Ati “Oya ntabwo dushobora kumanuka. Mu byumweru bibiri muraza kubona ikipe yahindutse kuko turongeramo Umunye-Congo ukina mu Ikipe y’Igihugu. Erega urebye twagowe mu mikino ibanza ariko ubu REG yadutsinze iturusha abiri, APR arindwi.”

Yakomeje agira ati “Ubu turasabwa kutamanuka ubundi tugategura umwaka utaha.”

Ku Cyumweru, tariki ya 6 Mata 2025 Espoir BBC izakina na Patriots BBC saa 20:00 kuri Petit Stade i Remera.

Espoir BBC yahoze ari ubukombe, iri kugana ahabi kubera ikibazo cy'amikoro
Kuba Espoir BBC itabasha kwigondera abakinnyi bahenze ni kimwe mu bituma itagira umusaruro mwiza
Kugeza ubu, Espoir BBC iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .