Iki kibuga cyatashywe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, cyubatswe ku nkunga ya NBA Africa, Opportunity International na Leta y’u Rwanda, giherereye mu ishuri ribanza rya Highland School ryo mu mujyi wa Nyamata.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko iki kibuga kizafasha abatuye muri aka karere kuzamura impano ya Basketball.
Ati “ Icya mbere ni ikibuga. Nk’uko mubizi NBA Africa iri muri gahunda yo kwigisha abatoza babo (abana) ndetse n’abasifuzi. Rero ku bufatanye na FERWABA ni bamwe mu bo duhanze amaso kugira ngo bazavemo ibihangage twifuza.”
Bamwe bakunze kugaragaza ko ibibuga byubakwa ariko abo byagenewe batabigeraho ngo babyisanzureho ku rwego bazavamo abakinnyi b’ejo hazaza.
Mu kuvuga kuri icyo kibazo, Rwego yagize ati “Iki kibuga kizahuza amashuri 11, bivuze ko kizagera ku bana ibihumbi 5000 bo mu nkengero zacyo.”
Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi yavuze ko iki kibuga kiri muri gahunda bafite yo kuzubaka ibigera ku 1000 muri Afurika, mu myaka 10 iri imbere.
Ati “Iki kibuga kiri muri gahunda twihaye yo kuzubaka ibigera ku 1000 muri Afurika mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere. Tuzakomeza kubyegereza abaturage kugira ngo Basketball isakare hose kandi irusheho kumenyekana.”
Umuyobozi wa Highland School, Munyaburanga Eduard, yijeje ko iki kibuga bazakibyaza umusaruro ku buryo bazagera kubyo bitezweho.











Amafoto: RUSA Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!