Iyi mikino yabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ukuboza 2024.
Thunder yatangiye neza umukino nk’ikipe iri imbere y’abafana bayo, Shai Gilgeous-Alexander ayitsindira amanota menshi. Ku rundi ruhande, Klay Thompson yabigenza uko.
Igice cya mbere cyarangiye Oklahoma City Thunder iyoboye umukino n’amanota 57 kuri 54 ya Dallas Mavericks.
Mu gice cya kabiri, Thunder yarushijeho gutsinda cyane, Shai Alexander akorerwa mu ngata na Jalen Williams bongera ikinyuranyo kigera mu manota 17 (90-73).
Mu gace ka nyuma, Mavericks yiminjiriyemo agafu ishaka kugaruka mu mukino, Luka Dončić na Kyrie Irving bagerageza gutsinda ariko biba iby’ubusa.
Umukino warangiye Oklahoma City Thunder yatsinze Dallas Mavericks amanota 118-104.
Undi mukino wabaye uyu munsi, Giannis Antetokounmpo yafashije Milwaukee Bucks gutsinda Orlando Magic amanota 114-109, nayo yageze muri 1/2 .
Indi mikino ya ¼ iteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Kane, aho New York Knicks izahura na Atlanta Hawks saa 2:00, mu gihe Golden State Warriors izahura na Houston Rockets saa 4:30.
Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa riri gukinwa, aho iya mbere ryegukanywe na Los Angeles Lakers mu mwaka ushize w’imikino.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!